skol
fortebet

Kicukiro: Umwana aravuga ko mwarimu yamukubise akamukomeretsa ngo yanze gusenga

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

Muri Ecole Mère Agathe riherereye ku Kicukiro, umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, arashinja umwarimu kumukubita irate akamukomeretsa mu mutwe amuziza ko yanze gusengana n’abandi, ikigo kirabihakana se w’ umwana agasaba ko uyu mwarimu yakurikiranwa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2018 ngo nibwo uyu mwarimu yakomerekeje uyu mwana w’imyaka umunani. Uyu munyeshuri ubusanzwe asengera mu bahamya ba Yehova.

Uyu munyeshuri avuga ko mwarimu yamukubise kuko yanze kujya gusengana na bagenzi bo muri Kiliziya Gatolika no kuririmba indirimbo zo muri iyi kiliziya kuko Se yabimubujije nk’ uk

Yagize ati {}“Baraje baratubwira ngo dusenge noneho kuko Papa yabimbujije ndanga ankubita irate mu mutwe mpita mva amaraso.”

Umwarimu ushinjwa gukubita no gukomeretsa umunyeshuri, arabihakana ndetse akavuga ko atiyumvisha impamvu uyu mwana amubeshyera kuko atigeze anakandagira muri iryo shuri icyo gihe umwana avuga ko yakomerekejwe.

Ati “Icyo gihe agwa njye nari mu rindi shuri turi gutegura ibijyanye n’ibizamini.”

Umuyobozi wa Ecole Mère Agathe, Nzale Kahindo Lucie, yahakanye yivuye inyuma ko uyu mwana yakubiswe abwira Igihe ko yaguye hasi agakomereka.

Yagize ati “Ntabwo bamukubise arabeshya ahubwo yari arimo gukina n’undi mwana witwa Rukundo mu ishuri aragwa ahita akomereka ariko nta mwarimu wamukubise.”


Ishuri Mère Agathe umwana yigaho

Yongeyeho ko nyuma y’aho Se w’uyu mwana abihanangirije ko adashaka ko asengera ku ishuri, bahise bamureka. Ashimangira ko ikigo ayobora kitavangura kuko cyigamo abanyeshuri baturuka mu madini atandukanye.

Abandi banyeshuri babwiye umunyamakuru ko iyo bakoze amakosa bajya bakubitwa cyane ariko bahakana ko batigeze babona mugenzi wabo akubitwa n’umwarimu, ahubwo bakemeza ko yaguye.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ikigo, umubyeyi w’umwana n’umwarimu bivugwa ko yamukubise, umubyeyi yavuze ko yamaze gutanga ikirego, asaba ko babirekera ubugenzacyaha kuko bitumvikana uko umwana yakwihandagaza agahora abeshyera umwarimu umwe.

Ntagungira Aimable ubyara uyu mwana, avuga ko guhana atari ugukubita, akifuza ko abamukubise bakurikiranwa kuko bitumvikana uko umwana yakubitwa azira ko atasenze.

Minisiteri y’uburezi kimwe n’izindi nzego zirengera umwana bemeza ko guhana umwana atari ukumukubita ahubwo byanyuzwa mu zindi nzira zitabangamira umubiri we, imitekerereze ye n’ubuzima bwe muri rusange.

Ibitekerezo

  • Iteka rya minisitiri wuburezi rigenga ibigo Leta ifatanya n’abanyamadini mungingo y’a 26 isobanura ko ibigo bigomba kubahiriza uburenganzira bw’abana kumyemerere. Ikibabaje nuko bimwe mubigo bigihatira abarimu n’abana gusenga, gutanga amaturo n’izindi nkunga kuburyo ubona bigamije indonke kuruta gusenga.

    Abanyamadini bareke abanyeshuri bisanzure.
    Kiliziya Gatulika usanga ibigira iturifu rikomeye cyane by’umwihariko iyo ari mu cyumweru cyahariwe uburezi Gaturika; Kiliziya usanga abana bose bahatirwa gusenga no kuririmba indirimbo zabo utambaye ishapure agafatwa nka Sekibi.
    Njyewe mbona n’isomo ry’Iyobokamana rikwiye kuvanwa mu masomo yigwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa