skol
fortebet

#BAL2024:APR BBC yasezerewe rugikubita itarenze amajonjora

Yanditswe: Sunday 12, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR BBC yasezerewe muri BAL 2024,mu itsinda rya Sahara Conference nyuma yo gutsindwa na AS Douanes amanota 79-54.

Sponsored Ad

Uyu mukino warebwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal.

Agace ka mbere karangiye AS Douanes iyoboye umukino n’amanota 23 kuri 18 ya APR BBC.

Igice cya Mbere cyarangiye AS Douanes iyoboye umukino n’amanota 44 kuri 28 ya APR BBC. Mu gace ka kabiri, Ikipe y’Ingabo yatsinze amanota 10 gusa mu gihe indi yatsinze 21.

Mu gace ka gatatu, Ikipe ya APR BBC yakomeje gukina nabi n’icyizere wabonaga ari gike kongeraho amakosa menshi no gutakaza imipira cyane.

Aka gace karangiye AS Douanes ikomeje kuyobora umukino n’amanota 63 kuri 46 ya APR BBC.

Umukino warangiye AS Douanes yatsinze APR BBC amanota 79-54, iyisezerera muri BAL 2024.

Muri rusange Sahara Conference yarangiye iyobowe na Rivers Hoopers, ikurikiwe na AS Douanes, US Monastir na APR BBC ya nyuma yatsinze imikino ibiri gusa muri itandatu yakinnye.

Iri tsinda kandi ryatumye amakipe yose umunani azakina imikino ya nyuma izabera i Kigali tariki 24 Gicurasi kugeza kuya 1 Kamena 2024 amenyekana.

Iyi kipe yo muri Sénégal yakomeje gukina neza no mu gace ka nyuma Harouna Amadou akorera mu ngata Fofana barushaho gutsinda.

Iyi kipe yabaye iya mbere yo mu Rwanda itabashije kugera mu mikino ya nyuma izabera i Kigali tariki 24 Gicurasi kugeza kuya 1 Kamena 2024.

Amakipe 8 azakina imikino ya nyuma izabera i Kigali ni:

Fus de Rabbat
Petro de Luanda
Cape Town Tigers
Al Ahly (Libya)
Al Ahly (Egypt)
Rivers Hoopers
AS Douanes na US Monastir.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa