skol
fortebet

Intumwa za UN zasuye Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere bagirana ibiganiro

Yanditswe: Tuesday 14, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Intumwa zaturutse mu Muryango w’abibumbye, ziyobowe na Michael Mulinge KITIVI, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’ubufasha mu by’ubushobozi, basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.

Sponsored Ad

Izi ntumwa ziri mu Rwanda mu ruzinduko zatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Gicurasi 2024, aho zakiriwe na Brig Gen Geoffrey GASANA, Umugabo mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Uru ruzinduko rugamije kuganira no kungurana ibitekerezo mu bijyanye no kongera umutekano w’indege no kwitegura ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Michael Mulinge yavuze ko ubuyobozi bw’ingabo zirwanira mu kirere mu Rwanda n’intumwa z’umuryango w’abibumbye bazafatanya gutegura gahunda igamije guteza imbere umutekano w’indege mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, by’umwihariko mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Eepfo (UNMISS).

Michael Mulinge, yashimangiye ko Loni ishima cyane uruhare rw’indege z’u Rwanda zoherejwe muri Sudani yepfo kuva mu mwaka wa 2012 mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi zizakomeza gushyigikirwa n’umuryango w’abibumbye kugira ngo zikomeze gutanga uwo musanzu ukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa