skol
fortebet

Rusizi: Umwana wigaga mu 2 primaire utwite inda y’ amezi 3 yashukishijwe 100 Frw

Yanditswe: Sunday 03, Jun 2018

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza wo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi kuri ubu atwite inda y’amezi atatu yatewe n’umusore wamushukishije igiceri cy’amafaranga ijana y’u Rwanda ,ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko bugiye gufasha uyu mwana dore ko yanataye ishuri.

Sponsored Ad

Uyu mwana twahinduriye amazina tukamwita "Claudine" avuga ko yatewe inda n’umusore w’imyaka 23 amushukishije igiceri cy’amafaranga ijana,yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza,ku kigo cya Ryankana ni mu kagari ka Ryankana umurenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi,kuri ubu iyi nda uyu mwana atwite ifite amezi 3 nkuko byemejwe n’abaganga ubwo ababyeyi be baheruka kujya kumupimisha mu bitaro bya Mibirizi.

Nyina wa Claudine avuga ko umwana we yatangiye ishuri atinze kubera ikibazo cy’amikoro bityo bituma atangira ishuri afite imyaka 13 aza guterwa inda ageze mu wa kabiri agejeje imyaka 15 y’amavuko. Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kubera guhora abyuka ajya gushaka amaramuko ngo atigeze amenya ko umwana we atwite gusa ngo yagiye abyumvana abaturanyi nyuma ni bwo yaje kumubaza umwana amubwira ko hari umusore wamusambanyije nyuma biza kwemezwa n’abaganga nyuma yo kumusuzuma.

Nyina w’uyu mwana wahawe izina rya Claudine yabwite TV1 dukesha iyi nkuru ko ko yahise abimenyesha inzego z’ubuyobozi ariko ababyeyi b’umusore wasambanyije uwo mwana baza ku musaba ko bagirana ibiganiro maze bakazinzika ibyabaye mu rwego rwo kurengera umuhungu wabo ngo adafungwa.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Ryankana aho uyu mwana w’umukobwa yigaga yaboneyeho kunenga ababyeyi benshi bakunze kwihugikanwa n’ababa babangirije abana bakabasaba ko ibyabaye byagirwa ibanga maze bakabaha impongano bityo wa mwana wahohotewe akavutswa uburenganzira bwo guhabwa ubutabera bukwiriye.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel atangaza ko iyo umubyeyi umwana we yahohotewe maze uwamuhohoteye akamwihererana icyaha bakakizinzika ngo iyo bimenyekanye uyu mubyeyi amategeko amuhana nk’uwakoze ubufatanyacyaha,naho ku cyo gufasha Claudine uyu muyobozi yavuze ko bagiye kumujyana ku kigo gishinzwe gufasha abahohotewe kizwi nka "Isange One stop center " kugira ngo abashe kwitabwaho ndetse banamufashe mu buryo bw’amategeko kugira ngo uwamuteye iyo nda azabiryozwe.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’aka karere ka Rusizi igaragaza ko kuva uyu mwaka wa 2018 watangira abana 156 bari munsi y’imyaka 18 bamaze guterwa inda z’imburagihe. Mu mwaka 2016 minsiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje ko abana basaga ibihumbi cumi na birindwi na magana atanu aribo batewe bene izo nda bikabaviramo guta amashuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa