skol
fortebet

Umunyarwandakazi uherutse kwicirwa urw’ agashinyaguro muri Malawi birakekwa ko yishwe n’ umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Apr 2018

Sponsored Ad

Tariki 13 Mata 2018 Ikinyarwamakuru UMURYANGO cyabagejejeho inkuru y’ Umunyarwandakazi Uwase Bernadette wari uzwi ku izina rya Muganga wiciwe mu gihugu cya Malawi. Umuryango w’ uyu mukobwa wongeye gutangariza iki kinyamakuru ko hari amakuru avuga ko Nyakwigendera Bernadette yishwe n’ umukunzi we Nsengiyumva Jean Claude uvuka ahahoze ari Perefegitura ya Kibungo

Sponsored Ad

Taliki ya 05/04/2018 nibwo Uwase Bernadette wabaga muri Malawi yaburiwe irengero. Ngo yahamagawe na Nsengiyumva Jean Claude bivugwa ko yari umukunzi mu rukerera mbere y’ amasaha uyu mukobwa yari asanzwe agira mu kazi.

Umuryamgo w’ uyu mukobwa uvuga ko Nyakwigendera Bernadette yari yatindanye n’ uyu musore mu ijoro ryari ryabanje bahana gahunda y’ uko mu gitondo bajyana kugura imodoka kuko umukobwa yari yagurishije iyo yari asanganywe.

Uti “…Muri uko gutindana iryo joro bari bafitanye gahunda ko bucya bagura imodoka kuko Muganga yari yagurishije iyo yari asanganywe. Ayo mafaranga hamwe nayo yaramaze iminsi acuruza, uwo mugizi wanabi yarayatwaye aramwica anashinyagurira umurambo we Kuko atifuzaga ko umenyekana.”

Amakuru ikinyamakuru UMURYANGO cyamenye ni uko Nsengiyumva yamaze gutabwa muri yombi na polisi ya Malawi.

Umurambo wa Bernadette wabonywe n’ abana barimo basenya inkwi mu ishyamba rya Namitete ahagana ku muhanda ujya Zambia, bahamagara polisi ariyo yahakuye uwo murambo.

Ababonye umurambo wa Bernadette bavuga ko abamwishe bamukase bimwe mu bice by’ umubiri bakanamwangiza mu ishura ngo umurambo we utazamenyekana.

Abo mu muryango wa nyakwigendera babonye umurambo taliki 10/04/2018 bawusanze mu buruhukiro bw’ibitaro bya Saint Gabriel Hospital. Nyakwigendera yashyinguwe 13/04/2018.

Uwase Bernadette yakomokaga mu karere ka Nyamasheke. Yavutse tariki 15 Gashyantare 1990 amashuri yisumbuye yayize muri G.S. St Joseph Nyamasheke. Yishwe ateraguwe ibyuma.







Ibitekerezo

  • Ni inkuru ibabaje cyane.Ibi byerekana ko kubana n’umukobwa mugamije kuryamana gusa aba Atari umukunzi wawe nkuko muvuga.Iyo umuhungu amaze kuguhaga,araguta cyangwa akakwica.Ibyo se nibyo Gukundana?? Kuki mudatinya imana??Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

    Twihanganishije umuryango wa Bernadette bakurikirane iyo ngirwa muntu wishe mugenzi wasanga yarasize anakoze genocide Dore ko ngo Malawi huzuye abahutu batumariye abanyarwanda wasanga nawe arimurabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa