skol
fortebet

Hagiye kuba impinduka mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda, aho mu byiciro by’abagize RDF haziyongeramo icyiciro cy’ingabo zishinzwe ibijyanye n’ubuzima (Military Health Service).

Sponsored Ad

Uyu mushinga unateganya ko Umugaba Mukuru w’Ingabo n’abayobozi b’ibyiciro bazajya bagira ababungiriza kugira ngo inzego za gisirikare zigire ubuyobozi buhamye.

Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, kuri uyu wa 14 Werurwe 2024 yasobanuriye Inteko Rusange y’Abadepite ko aya mavugurura agamije kugira ngo hanozwe imiyoborere ya RDF, ngo izabashe gusohoza neza inshingano ifite yo kurinda umutekano.

Ati “Muri ayo mavugurura, byatumye hari byinshi bihinduka mu itegeko twari dusanganywe, iby’ingenzi bikaba ari ibi bikurikira: inyito y’itegeko yarahindutse, iba Itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda…”

“Nk’uko musanzwe mubizi, ingabo z’u Rwanda zigizwe n’ibyiciro bitatu; izirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’Inkeragutabara, ubu rero hakaba hariyongereyemo icyiciro gishya cy’ingabo zishinzwe ibirebana n’ubuzima, ubwo hazajyaho n’umuyobozi wazo.”

Muri rusange, ingabo z’u Rwanda zayoborwaga n’Umugaba Mukuru, izirwanira ku butaka zikagira Umugaba umwe, izirwanira mu kirere n’Inkeragutabara bikaba uko.

Minisitiri Marizamunda yasobanuye ko muri uyu mushinga w’itegeko rishya rigenga ingabo, byateganyijwe ko Umugaba Mukuru wa RDF azagira umwungirije, Umugaba w’izirwanira ku butaka ndetse n’uw’ishami rishinzwe ubuzima na we agire umwungirije.

Ati “Ikindi gishya cyajemo ni uko hagiyeho Umugaba Mukuru wungirije, twari dusanzwe tutamufite. Hazajyaho Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka wungirije ndetse n’ushinzwe ishami ry’ubuzima wungirije. Navuga ko uw’Inkeragutabara n’uw’ingabo zirwanira mu kirere bo bari basanzwe bafite ababungirije.”

Ubusanzwe ishami rishinzwe ububanyi n’ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare ryabaga muri RDF, ariko uyu mushinga uteganya ko ryimurirwa muri Minisiteri y’Ingabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa