skol
fortebet

Nyarugenge: Imodoka yari ijyanye abana ku ishuri yahiye irakongoka

Yanditswe: Friday 01, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Vitara, yahiye irakongoka.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi modoka yafashwe n’inkongi, ubwo uwari uyitwaye yari ajyanye abana ku ishuri.

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi, yatabaye ariko igera aho imodoka yari iri imaze kwangirika.

SP Twajamahoro ati “Uwari utwaye iyi modoka avuga ko ibyangiritse bifite agaciro kangana na 45,000,000Frw kandi imodoka yari ifite ubwishingizi”.

SP Twajamahoro avuga ko hataramenyekana icyateye inkongi yatumye imodoka ishya igakongoka, ariko harakekwa ko ari insinga zitari zimeze neza bigatuma ishya, ariko ko bagikora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa