skol
fortebet

Ruhango: Ikamyo yakoze impanuka ihitana abari bagiye kwa Yezu Nyirimpuhwe

Yanditswe: Sunday 03, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikamyo ihetse Kontineri itwara imizigo ifite pulake ya Tanzania yakoreye impanuka mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango, urenze ahitwa kuri 40, igonga bisi ya Coaster yica 3 naho 4 bajyanwa kwa muganga.

Sponsored Ad

Nkuko tubikesha Imvaho Nshya, abapfuye ni abagenzi berekezaga mu isengesho kwa Yezu Nyirimpuhwe muri ako Karere.

Ni impanuka ibaye ahagana saa mbiri (8:00′) na saa tatu (9:00′) ikaba yatewe n’ikamyo itwara imizigo yagize ibibazo bya tekiniki imanuka ahitwa kuri 40 igonga imodoka ya Coaster yari itwaye abajya gusenga.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, avuga ko iyi mpanuka yabaye biturutse ku bibazo tekiniki yagize.

Yagize ati”Iyi mpanuka koko yabaye, ikaba yatewe n’ibibazo tekiniki by’iyi kamyo yari itwaye amavuta igonga imodoka yari igiye gukata ijyanye abagiye gusenga kwa Yezu Nyirimpuhwe, yica abagera kuri 3 bapfiriye aho impanuka yabereye ndetse abandi 4 na bo barakomereka cyane bajyanwa kwa muganga kwitabwaho.”

Gitifu Kayitare avuga ko abakoresha umuhanda bakwiye kuwukoresha neza bakareba imodoka uko zigenda nubwo ntawahagarika urupfu ariko nibura wabona uko uyihunga mu gihe utarangaye ukarengera ubuzima bwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa