Abadepite bo muri Namibiya bashimye serivisi zitangwa na Isange One Stop Centre

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 28 September 2017 Yasuwe: 229

Itsinda ry’intumwa z’abadepite baturutse mu gihugu cya Namibiya, kuri uyu wa kane tariki ya 28 Nzeri ryasuye ikigo Isange One Stop Centre gishinzwe kwakira no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikorera ku bitaro bya Kacyiru, basobanurirwa imikorere yacyo na Serivisi giha abakigana.

Aba badepie bavuze ko Isange One Stop Centre ari ikigo gitanga serivisi nziza ku buryo ibihugu bya Afurika bikwiye kukigiraho mu gukumira no kurwanya akarengane abagore n’abana bahura nako.

Uru ruzinduko rwabo mu Isange One Stop Centre, barukoze muri gahunda y’urugendoshuri barimo hano mu Rwanda kuva ku kuwa gatandatu ushize tariki ya 23 Nzeri rwo kwigira ku Rwanda uko rukumira rukanarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Nyuma yo gusobanurirwa Serivisi zitangwa na Isange One Stop Centre, umwe muri aba badepite witwa Hilma Nicanor yavuze ati:”Twe nk’abashinzwe gushyiraho amategeko, twafashe icyemezo cyo gukorera urugendoshuri mu Rwanda ngo tuhavome ubunararibonye u Rwanda rufite, ndetse nk’ibihugu bya Afurika tunarwigireho uko twakwita ku baturage bacu.”

Nicanor yakomeje avuga ati:” Serivisi zitangirwa muri iki kigo Isange One Stop centre, ni Serivisi abaturage bacu bakeneye. Twatangajwe n’ibyo twigiye kandi tubonye hano. Ubu bufasha butandukanye butangirwa aha bugamije gufasha abakorewe urugomo, abafashwe ku ngufu n’abasambanyijwe ku ngufu cyane cyane abagore, abakobwa n’abana muri rusange, bukwiye gukwirakwizwa mu bihugu bya Afurika.”

Yavuze kandi ati:’Biteye akanyamuneza kandi bigarura icyizere kubona uwahohotewe aza agahabwa ubu bufasha bwose kandi ku buntu atavuye aho ari, n’iki kiri muri bimwe by’ingenzi tuhigiye kandi bizagirira akamaro abaturage nidusubira mu gihugu cyacu.”

Ku Isange, aba badepite bakiriwe kandi basobanurirwa imikorere yayo n’umuyobozi wungirije w’ishami ry’Ubuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga.

CSP Nkuranga akaba yabasobanuriye imikorere ya Isange One Stop Centre n’amavu n’amavuko yayo, aho yababwiye ko yashinzwe ku nkunga ya Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Reubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame abinyujije mu Imbuto Foundation.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gen. Kabarebe na Gen. Patrick bagiranye ibiganiro n’intumwa ya...

Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017 Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga...
7 December 2017 Yasuwe: 1120 0

Evode Imena wari ugiye kumara umwaka akurikiranyweho ibyaha yagizwe...

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Imena Evode wahoze ari...
7 December 2017 Yasuwe: 1503 0

Kigali: Abajura babiri muri bane bateye umuturage batawe muri...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Ukuboza nibwo mu karere ka Nyarugenge mu...
6 December 2017 Yasuwe: 1983 1

‘Mu myaka ine: Abagabo 122 bishe abagore, abagore 61 bica abagabo’...

Imibare igaragazwa na Polisi y ‘ u Rwanda igaragaza ko abagore ari bo benshi...
6 December 2017 Yasuwe: 407 0

Kigali: Polisi ifunze 3 binjizaga urumogi mu mujyi wa Kigali

Mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ifatanyije...
5 December 2017 Yasuwe: 398 0

Centrefrique: Abapolisi 140 boherejwe mu butumwa bw’amahoro

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yohereje...
2 December 2017 Yasuwe: 505 0