skol
fortebet

Abafungiye muri gereza ya Gasabo bigaragambije

Yanditswe: Monday 03, Apr 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu bagororwa bafungiye muri gereza ya Gasabo iherutse kwibasirwa n’ inkongi y’ umuriro , mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tari 3 Werurwe 2017, bazindukiye mu myigaragambyo batera amabuye mu baturage.
Muri iyo gereza harimo urusaku rwinshi rw’ abatera amabuye n’ abatabaza.
Umuvugizi y’ urwego rushinzwe imfungwa n’ abagororwa CIP Sengabo Helary yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko abagororwa bigarambije atari bose ahubwo ari agatsiko k’ abo yise indispline.
Yagize ati “ Nibyo iyo myigaragambyo (...)

Yagize ati “ Nibyo iyo myigaragambyo yatangiye saa tatu. Turimo kureba uko twahosha iyo myigaragambyo. Ntabwo ari abagororwa bose bigaragambije tugiramo agatsiko k’ abo nakwita inkundamugayo baba bameze nk’ abananiranye nibo tugira ngo duhangane nabo”

Yakomeje avuga ko bataramenya impamvu nyayo yateye iyo myigaragambyo gusa ngo barakeka ko abigaragambya basaba guhabwa ibindi bikoresho.

Aya ni amabuye yatewe mu muhanda n’ abagororwa bigarambyaga

Yagize ati “ Urabona iyi gereza ejo bundi yarahiye, twabahaye ibikoresho birimo uburingiti, n’ amasahani yo kuriraho, hari ibintu byabo byahiriye buriya wasanga basaba guhabwa ibindi bikoresho”

CIP Sengabo yavuze ako gatsiko kagizwe n’ abantu bari hagati ya 200 na 300.

Gereza ya Gasabo ifungiwemo abarenga ibihumi 5.

Ku isaha ya saa sita nibwo byamenyekanye ko Polisi ifatanyijwe n’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa bahosheje iyo myigaragambyo.

Ntabwo haramenyekana ingano y’ ibyangirikiye muri iyo nyigaragambyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa