skol
fortebet

Abaganga 2 bo mu bitaro bya Masaka barwaniye mu kazi umwe arakomereka

Yanditswe: Monday 07, Dec 2020

Sponsored Ad

Mu bitaro by’I Masaka biherereye mu kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka wo mu karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’abaganga 2 bakozanyijeho mu ijoro ryo kuri uyu wa 06, rishyira uwa 07 Ukuboza, 2020 biviramo umwe gukomereka ariko ntawahasize ubuzima mu gahanga.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru Taarifa aravuga ko ahagana saa tanu z’iminota mirongo itanu z’ijoro( 23h50) umuganga upima ibizamini muri Labo witwa Jean Baptiste Sikubwabo yashwanye na mugenzi we witwa Eric Bizimana ukora mu kubyaza [maternité], ‘amutera ikintu’ amukometsa ku gahanga.

Sikubwabo yabwiye iki kinyamakuru ko ibyabaye bitakwitwa imirwano kuko atari ahanganye na Bizimana ahubwo ko byakwitwa guhohoterwa agakubitwa.

Yagize ati: “Byakozwe n’umubyaza waje gukoresha ikizamini agasanga hari ikindi ndangije ariko agashaka ko nkora icyo azanye mu gihe gito kucyo gisanzwe kimara yabona bitinze akankubita ikintu ngakomereka ku mutwe.”

Sikubwabo Jean Baptiste bakunda kwita Socrate avuga ko yabanje gutunganya ikizamini cy’amaraso yakirangiza Eric akamuzanira icy’inkari kugira ngo barebe niba nyirazo atwite.

Kubera ko ikizamini cy’inkari kimara iminota itanu, avuga ko yasabye Eric kwihangana iminota ikarangira undi ntiyabyumva neza nibwo ngo yamuteraga ikintu kikamukomeretsa.

Abajijwe icyo kintu avuga ko bamuteye icyo ari cyo yavuze ko atakimenya ahubwo ko Eric Bizimana ‘yabwiye ubuyobozi ko ari igipfunsi.’

Ikindi Jean Baptiste Sikubwabo avuga ko mugenzi we yakoze kandi kidakwiye ni uko ngo ikizamini yazanye muri Labo kitari kiriho amazina.

Iyo ikizamini kitariho amazina bigora umukozi ugipima kumenya icyo aricyo kandi bishobora gutuma uwagifashwe atamenyekana ngo abe ari we ugihabwa.

Avuga ko bukeye yagiye kwipfukisha nyuma ajya kubibwira ubuyobozi bw’ibitaro ndetse na Eric Bizimana yemera ibyabaye asaba imbabazi.

Sikubwabo avuga ko nubwo yasabwe imbabazi akazitanga,asaba abagenzacyaha n’abandi bafite ububasha kuri Eric Bizimana kumukurikirana bakamenya icyabimuteye.

Avuga ko mugenzi we wamukomerekeje ari mushya mu bitaro bya Masaka.
Taarifa dukesha iyi nkuru yahamagaye Eric Bizimana kugira ngo agire icyo avuga ko bimuvugwaho ariko ntiyafashe telephone ye igendanwa.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka biri mu Karere ka Kicukiro, Dr. Uwizeye Marcel yabwiye Umuseke ko gushyamirana kwa bariya baganga byabayeho.

Ati “Umwe ni umubyaza yajyanye ibizamini by’umurwayi kubipimisha muri laboratoire, abishyiriye mugenzi we ushinzwe gupima, harimo ik’inkari ariko kitariho izina rya nyiracyo kandi ubusanzwe hagomba kuba hariho izina.

Umwe yamubazaga ati ‘wankoreye iki kizamini?’, undi aramubwira ati “nabwirwa n’iki ko atari wowe wanyaye izo nkari. Iryo jambo ni ryo bapfuye barakimbirana, umwe amukubita ikofi undi arakomereka.”

Dr Uwizeye avuga ko bariya bakozi bombi bwakeye bajya kumenyesha ibyabaye Umuyobozi ushinzwe abakozi, ndetse ngo batashye biyunze.

Agira ati “Ariko ikosa yakoze rirakomeye. Ntibivanaho ko mu buryo bwa kiyobozi tugira icyo dukora, natwe twatangiye kubikurikirana.”

Uwakubise mugenzi we ingumi afite imyaka 24, naho uwo yakubise afite imyaka 35. Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka avuga ko asanzwe yitwara neza mu kazi ndetse ko afite amanota meza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa