skol
fortebet

Abakekwaho kwiba BK ya Buhanda bakanica umukozi wayo barafashwe

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu ntara y’ amagepfo yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu barindwi bakekwaho kwica umukozi wa banki ya Kigali ishami rya Buhanda mu karere ka Ruhango bakaniba amafaranga ataramenyekana umubare.
Umuyobozi wa polisi mu ntara y’amagepfo ACP Gilbert Rwampungu Gumira yatangarije UMURYANGO ko polisi yataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho kwiba iyi banki no kwica umukozi wayo.
ACP Gumira yavuze ko muri barindwi bafashwe umwe ariwe utarashyikirizwa (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu ntara y’ amagepfo yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu barindwi bakekwaho kwica umukozi wa banki ya Kigali ishami rya Buhanda mu karere ka Ruhango bakaniba amafaranga ataramenyekana umubare.

Umuyobozi wa polisi mu ntara y’amagepfo ACP Gilbert Rwampungu Gumira yatangarije UMURYANGO ko polisi yataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho kwiba iyi banki no kwica umukozi wayo.

ACP Gumira yavuze ko muri barindwi bafashwe umwe ariwe utarashyikirizwa ubushinjacyaha.

Yagize ati “Twafashe abantu barindwi bakekwaho kwiba BK ya Buhanda no kwica umukobozi wayo. Batandatu dosiye zabo twamaze kuzishyikiriza ubushinjacyaha umwe ntabwo dosiye ye turashyikiriza ubushinjacyaha kuko yafashwe nyuma”

Tariki 24 Ukwakira 2017 nibwo abantu bitwaje intwaro binjiye muri iyo banki iherereye mu Karere ka Ruhango, bica umwe mu bakozi bayo, abandi batatu barakomereka.

UMURYANGO washatse kumenya abakekwa abaribo n’ aho bakuye intwaro bakoresheje ACP Gumira avuga ko ayo makuru adashaka ko yahita atangazwa kuko yumva yabangamira ubutabera.

Umukozi wa BK witwa Muhawenimana Quesie w’imyaka 32 yarashwe n’abo bagizi ba nabi ahita ahasiga ubuzima, naho Umuyobozi w’iryo shami Sylvain Rubayita; Alphonse Muhayimana umwungirije na Evariste Kagama wari umurinzi barakomereka bajyanwa mu bitaro.

Ibitekerezo

  • Imana ishimwe kabisa. Babakanire urubakwiye abo bagizi ba nabi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa