skol
fortebet

Abapolisi 160 biganjemo abagore boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe: Wednesday 04, Nov 2020

Sponsored Ad

Itsinda ry’abapolisi 160, rigizwe n’umubare munini w’abagore bayobowe na Senior Superintendent Jeannette Masozera, bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Sponsored Ad

Bagiye gusimbura abamazeyo umwaka umwe urenga nabo bari bugere i Kigali bavuye muri Sudani y’Epfo uyu munsi bayobowe na SSP Jackline Urujeni.

Kuwa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020, nibwo u Rwanda rwatanze irindi tsinda ry’abapolisi 176 riyobowe na Chief Superintendent Carlos Kabayiza, ryagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.Aba bapolisi oherejwe gusimbura abandi bapolisi b’u Rwanda bari bamazeyo amezi 18.

Aba bapolisi 176 boherejwe nabo bari bagizwe na 20% b’abagore, bari bamaze iminsi bari mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari).

Aba bapolisi bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ku wa Kane tariki ya 08 Ukwakira, aho yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo basimbuye.

Yagize ati: “Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ntimuzasuzuguze izina ry’Umunyarwanda mu mahanga. Mugomba kurinda isura y’Igihugu kibatumye.”

Ibitekerezo

  • Imana ibarinde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa