skol
fortebet

Abapolisi b’u Rwanda 176 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe: Friday 09, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020, itsinda ry’abapolisi 176 riyobowe na Chief Superintendent Carlos Kabayiza, ryagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.Aba bapolisi oherejwe gusimbura abandi bapolisi b’u Rwanda bari bamazeyo amezi 18.

Sponsored Ad

Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% b’abagore, bari bamaze iminsi bari mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari).

Mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ku wa Kane tariki ya 08 Ukwakira, yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura.

Yagize ati: “Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ntimuzasuzuguze izina ry’Umunyarwanda mu mahanga. Mugomba kurinda isura y’Igihugu kibatumye.”

IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda.

Ati "Murasabwa kuzarangwa no kubahana hagati yanyu nk’uko mubisanganywe, muzarangwe no gukorera hamwe nk’ikipe. Muzagire isuku yanyu ubwanyu ndetse n’ibikoresho byanyu.”

Aba bapolisi kandi mu gihe k’iminsi 14 bari bamaze muri PTS-Gishari bapimwe icyorezo cya COVID-19 buri mupolisi ahabwa ikemezo cy’uko ari muzima (Certificate) gitangwa n’Inzego z’ubuzima z’u Rwanda.

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, batanze amahugurwa ku butabazi bw’ibanze, banatanga ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze ku bapolisi bo muri icyo gihugu.

Ayo mahugurwa yatangiye ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 07 Ukwakira 2020, aho abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda ry’abaganga riyobowe na SSP Jackline Urujeni, bahuguye abapolisi 32 ba Sudani y’Epfo ku gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Amahugurwa yatanzwe mu buryo bw’amagambo no gushyira mu ngiro, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti “Gucunga umutekano rusange bijyanye n’uburenganzira bwa muntu”, yibanze cyane ku kwita ku bantu bagize ibibazo byo guhumeka, abahuye n’ibibazo byo gukomereka ndetse n’abavunitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa