skol
fortebet

Abapolisi basoje ubutumwa bw’amahoro bagarutse mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Ugushyingo, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 basoje ubutumwa bw’amahoro buzwi nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS) bari bamazemo igihe cy’umwaka muri Sudani y’Epfo bagarutse mu rwababyaye, bakaba basimbuweyo n’abandi bangana nk’aba.
Iri tsinda ry’abapolisi ryari riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto rigeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ryakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Ugushyingo, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 basoje ubutumwa bw’amahoro buzwi nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS) bari bamazemo igihe cy’umwaka muri Sudani y’Epfo bagarutse mu rwababyaye, bakaba basimbuweyo n’abandi bangana nk’aba.

Iri tsinda ry’abapolisi ryari riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto rigeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ryakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda (Commissioner of Police-CP) Emmanuel Butera wabashimiye ubwitange, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byabaranze. Bakaba bahageze nyuma y’amasaha macye bagenzi babo bagiye kubasimbura.

CSP Muheto yavuze ko n’ubwo hari utubazo duto duto bahuriyeyo natwo, “ bari biteguye bihagije ku buryo barangije akazi kabo kabajyanye neza.”

Yavuze ati:”Twishimye ko tugarutse amahoro, tugarukanye ishema kuko akazi igihugu cyadutumye ko kubungabunga amahoro y’abanyasudani y’Epfo bari mu makimbirane tugasoje neza.”

Aba bapolisi bari bafite icyicaro mu mujyi wa Malakal, aho bari bafite inshingano zo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara bagahungira imbere mu gihugu, izi zikaba ari nazo nshingano z’ababasimbuye.

CSP Muhto yakomeje avuga ati:”Mu butumwa bwo kubungabunga amahoro tuba dukorana n’abapolisi bavuye mu bihugu bitandukanye, twese tuba dufite inshingano yo kurinda no kubungabunga amahoro y’abanyagihugu. Dukorera hamwe, ariko twe nk’abanyarwanda tugaharanira kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda, Disipuline, ubunyamwuga no kubaha.”

Mu masaha ya mu gitondo, irindi tsinda ry’abapolisi ryagiye gusimbura aba bagarutse riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Charles Butera akungirizwa na Senior Superintendent of Police (SSP) Victor Rubamba ari nawe bahagurukanye i Kigali, mbere y’uko bahaguruka SSP Rubamba akaba yavuze ati:” Ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro tugiyemo twabwiteguye neza, kandi twiteguye kuzakomeza kubakira kubyo bagenzi bacu dusimbuye ndetse n’abababanjirije bakoze.”

Yakomeje avuga ati:”Iri tsinda ry’abapolisi rigizwe n’abagabo n’abagore kandi bose biteguye kuzuza neza inshingano zabo. Ubu muri Polisi y’u Rwanda nta kazi k’abagabo cyangwa ak’abagore gusa, kuko byagaragaye ko abagore nabo bashobora gukora ibyo abagabo bashobora gukora.”

Yavuze kandi ati:”Tugiye nk’abanyarwanda, tuzaharanira guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu cyacu, duharanira kurangwa na Disipuline no gukorera hamwe, dore ko ari ngombwa ngo dusohoze neza inshingano zitujyanye.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa