skol
fortebet

Abarobyi bo mu Kagera bafatanye umusore urumogi

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2017

Sponsored Ad

Abarobyi bakorera akazi kabo mu ruzi rw’Akagera bafashe umugabo w’imyaka 28, kuwa a 17 Gashyantare 2017, yinjiza mu gihugu urumogi rw’ibiro 20, agerageza kurucisha ku cyambu cya Rushonga kiri mu Murenge wa Mpanga, Akarere ka Kirehe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yasobanuye ko aba barobyi bamufashe bamuketseho kwinjiza kuba afite ibiyobyabwenge.
Yagize ati ”Ubwo Ntibaziganya yari azanye uru rumogi, yinjiriye ku cyambu cya Rushonga kiri ku ruzi rw’Akagera mu (...)

Sponsored Ad

Abarobyi bakorera akazi kabo mu ruzi rw’Akagera bafashe umugabo w’imyaka 28, kuwa a 17 Gashyantare 2017, yinjiza mu gihugu urumogi rw’ibiro 20, agerageza kurucisha ku cyambu cya Rushonga kiri mu Murenge wa Mpanga, Akarere ka Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yasobanuye ko aba barobyi bamufashe bamuketseho kwinjiza kuba afite ibiyobyabwenge.

Yagize ati ”Ubwo Ntibaziganya yari azanye uru rumogi, yinjiriye ku cyambu cya Rushonga kiri ku ruzi rw’Akagera mu murenge wa Mpanga, nibwo abarobyi baketse ko mu mitwaro yari afite harimo urumogi, baramwifatira barusangamo, bahita bahamagara Polisi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpanga.”

IP Kayigi yavuze ko no mu murenge wa Gahara abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’undi wari ufite urumogi aho atuye.

Yagize ati ” Abaturage bo mu murenge wa Gahara baturanye n’uwitwa Matata Theogene w’imyaka 20 bamenye ko mu rugo aho aba hari umufuka urimo urumogi, umwe mu baturage wamaze kumva neza ububi bwarwo ahamagara Polisi ayiha ayo makuru, nibwo Polisi yagiyeyo ihasanga ibiro 30 byarwo, ihita inamuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahara.”

IP Kayigi yabwiye abishora muri ibi bikorwa ko abaturage bamenye ububi bw’ibiyobyabwenge bakaba aribo basigaye baha Polisi amakuru y’ababicuruza, anashiimira aba barobyi n’aba baturage uruhare mu ifatwa ry’aba banyabyaha, anakangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, no kubinywa kuko bibagiraho ingaruka.

Yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye na Polisi batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugirango abo banyabyaha bafatwe.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 kugera kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000Frw) kugera kuri miliyoni eshanu (5,000,000Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa