skol
fortebet

Abasabye Perezida Kabila kuva ku butegetsi bahamagajwe mu rukiko

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Repubukila iharanira Demukarasi ya Congo yasohoye za hamagara (convocations) zisaba abayoboke ba kiliziya gatolika bateguye imyigaragambyo isaba Perezida Joseph Kabila kuva ku butegetsi kwitaba ubutabera
Muri izo hamagara ntabwo abahamagajwe bamenyesheje icyatumye bahamagarwa ahubwo babwiwe ko icyo bahamagariwe bazakimenyeshwa bagezeyo.
Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko abateguye iyo myigaragambyo ubu bihishe mu mugi wa Kinshasa ndetse ko barindiwe umutekano n’ abasirikare b’ Umuryango (...)

Sponsored Ad

Repubukila iharanira Demukarasi ya Congo yasohoye za hamagara (convocations) zisaba abayoboke ba kiliziya gatolika bateguye imyigaragambyo isaba Perezida Joseph Kabila kuva ku butegetsi kwitaba ubutabera

Muri izo hamagara ntabwo abahamagajwe bamenyesheje icyatumye bahamagarwa ahubwo babwiwe ko icyo bahamagariwe bazakimenyeshwa bagezeyo.

Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko abateguye iyo myigaragambyo ubu bihishe mu mugi wa Kinshasa ndetse ko barindiwe umutekano n’ abasirikare b’ Umuryango w’ Abibumbye bari mu butumwa bw’ amahoro muri RDC, MONUSCO.

Iryo huriro ry’ abayoboke ba kiliziya gatolika bateguye iyo myigaragambyo ryongeye guhamagarira abanyekongo kuzitabira imyigaragambyo iteganyije ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018, yo gusaba Leta ya Congo gushyira mu bikorwa ibyo yemeranyije na Kiliziya gatolika tariki 31 Ukuboza 2016.

Mu bagize iryo huriro harimo abarimu bigisha muri za Kaminuza, n’ impirimbanyi z’ uburenganzira bwa muntu, n’ abandi. Iri huriro risaba Perezida Kabila gutangaza ku mugaragaro ko atazatanga kanditatire mu matora y’ umukuru w’ igihugu kuko itegeko nshinga ritabimwemerera.

Manda ebyiri Perezida Kabila yemerwa n’ itegeko nshinga zarangiye mu mpera za 2016, kuva icyo gihe kugeza ubu nta matora ya Perezida wa Repubulika araba muri RDC. Abari ku ruhande rwa Kabila bavuga ko habuze ingengo y’ imari yo gutegura ayo matora gusa abatavuga rumwe nawe bakabifata nko gutinza amatora nkana ngo akunde agume ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa