skol
fortebet

Abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota ntibazazikabya-IGP Munyuza

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza araburira ko abatekereza guhungabanya umutekano bibeshya, ahubwo ko baza bagafatanya n’abandi gukomeza kuwubungabunga.

Sponsored Ad

Mu kiganiro polisi yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2018, yagarutse ku bagerageje guhungabanya uyu mutekano mu karere ka Nyaruguru hagati muri uyu mwaka abagenera ubutumwa.

IGP Dan Munyuza yagize ati “Haracyariho abarota ko bazahungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko izo ni inzozi nyine, ntibazigera bazikabya, kuko tuwukomeyeho”.

Uyu muyobozi yavuze ko usanga igisa n’intambara yabo bayirwanira ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo udafite amakuru yakeka ko ibintu byacitse.

Muri rusange ngo abafite ibyo byifuzo usanga ari urusaku gusa, n’ibindi wakwita ko ari inzozi.

Muri iki kiganiro, abanyamakuru basabwe by’umwihariko gukomeza ubufatanye na Polisi mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibyaha bitandukanye birimo ibyugarije urubyiruko cyane nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana n’ibindi.

Iki ni cyo kiganiro cya mbere, IGP Munyuza agiranye n’itangazamakuru kuva yagirwa Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ u Rwanda mu Ukwakira uyu mwaka wa 2018.

Ibitekerezo

  • Nubwo ntabyifuza,tujye tumenya ko nta muntu numwe umenya the Future.Ingabo za Habyara nazo niko zavugaga.Habyarimana yahoraga avugira kuli Radio ngo "niryari se tutatsinze inyenzi"?Ubu ari he??Mu gitaka I Badolite muli DRC.Byaba byiza abashaka kurwana bumvikanye.Civil wars zimena amaraso menshi y’abenegihugu.
    Namwe mushaka kurwana,muva inda imwe.Mwumvikane,musangire umugati w’igihugu (national bread).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa