skol
fortebet

‘Abashaka u Rwanda barwifuriza ibibi barukurahe se?’ Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umugaba w’ Ikirenga nyuma yo kureba ingabo z’ u Rwanda zimaze iminsi zitoza yavuze ko abifuriza u Rwanda ibibi batazibigeraho.

Sponsored Ad

Yabivugiye mu kigo cya Gisirikare i Gabiro kuri uyu wa 11 Ukuboza 2018, ahabereye umuhango wo gusoza ikiciro cya nyuma cy’ imyitozo ikomatanyije y’ ingabo z’ u Rwanda zirwanira mu kirere, ku butaka n’ ingabo zahawe inyitozo ihambaye Special force.

Perezida Kagame yashimiye abasirikare bamaze iminsi bitoza ababwira ko abayobozi n’abanyarwanda babashimira kuko babaha icyizere bagakora, abahinzi bakeza, abatunze bakagwiza, abikorera bakunguka.

Yagize ati "Ubwitange mufite n’ubutwari bwanyu nibyo bibaha icyizere, niyo mpamvu turi hano".

Perezida Kagame yabwiye isi ngabo ko muri iki gihe ubutwari n’ ubwitange bidahagije ahubwo n’ ubumenyi ari ngombwa. Yababwiye ko ari mpamvu bamaze iminsi bitoza ashimangira ko ibyo bitoje bigaragaza ko ntawatekereza kugirira u Rwanda nabi ngo abigereho.

Ati "Isi turimo, ibihe tugezemo, ubutwari n’ubwitange ntabwo biba bihagije ariko nibyo byibanze kandi murabifite. Hagomba kongerwaho ubumenyi. Kumenya uko mukora umwuga mukawunoza byakunda bigasanga ubwitange n’ubutwari umuntu akaba yuzuye."

Yakomeje agira ati "Ingabo nk’izi ni ingabo zuzuye. Niyo mpamvu mumaze iminsi hano mwigishwa ibyo mwatweretse, byerekana ibyakorwa, ibyakoreshwa igihe bibaye ngombwa. Abashaka u Rwanda, barushakira ibibi, barukurahe se? Ntaho bafite barukura."

Umukuru w’ igihugu yavuze ko umushahara ingabo zihabwa udahagije agereranije n’ akazi bakora gusa abibutsa ko habaho gusaranganya ngo n’ indi mirimo ikorwe

"Ubundi umuntu arebye ibyo abantu bakora mu mvura, mu mashyamba, harimo gukomereka, harimo ibintu byinshi. Ntabwo ibyo mubona bigera aho tuvuga ngo birahagije. Uyu mwuga uvuze byinshi birenze umuntu kuko ari iby’igihugu. Biraturenze nk’abantu ku giti cyacu.

Umushara, ibikoresho, aho abantu baba, bishobora kongerwa. Ariko hagomba kuboneka n’ibijya mu bindi bikorwa, birasaranganywa bikajya mu burezi, ubuvuzi, gufasha abatishoboye, ibikorwa by’iterambere, n’ibindi.

Ibyo dukora bidusaba byinshi biruta ibyo dufite bituma dukoresha neza bike dufite kugira ngo dushobore kuba twakora akazi kanini karuse ibyo tuba dufite byo gukoresha.

Isasu ryose urashe urabara. Uko dukoresha ibyo dufite bigomba kugera ku ntego tuba twihaye. Ntabyo dufite byo gupfa ubusa. Tugomba gukoresha neza ibyo dufite tukagera ku biruta kure ibyo tuba dufitiye ubushobozi."

Perezida Kagame yavuze ko n’ igihe u Rwanda ruzaba rwarateye imbere umuco wo kudasesagura Abanyarwanda bakwiye kuwugumana.

Ati "Byaba mu bihe byashyize, ibizaza, n’igihe tuzaba twageze kuri byinshi, mu muco wacu nta byinshi byo kwangiza. Byongera kuri bwa bushobozi dukwiriye kuba dufite, tutabona uko tubyifuza.

Nta kazi katunanira na busa igihe ibitekerezo ari bizima, imico ari mizima. Nta kazi katunanira, nta na busa. Ibyo mwumva hirya na hino bizarangirira mu bitekerezo gusa".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa