skol
fortebet

Abasirikare b’ u Rwanda basoje imyitozo yaberaga muri Bangladesh

Yanditswe: Thursday 15, Mar 2018

Sponsored Ad

Imyitozo ya gisirikare yari imaze ibyumweru bitatu igamije kubungabunga amahoro, iyo myitozo yiswe “Shanti Doot-4”(ambasaderi b’amahoro) yashojwe kuwa 12 Werurwe 2018.]
Iyi myitozo yitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda, yaberaga muri Bangladesh mu kigo gishinzwe gutanga amahugurwa ku bijyanye no kubungabunga amahoro, (Bangladesh Institute of Peace Support Operations Training Centre).
U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane wa Afurika mu bihugu 24 byari byatumiwe muri iyo myitozo, mu gihe (...)

Sponsored Ad

Imyitozo ya gisirikare yari imaze ibyumweru bitatu igamije kubungabunga amahoro, iyo myitozo yiswe “Shanti Doot-4”(ambasaderi b’amahoro) yashojwe kuwa 12 Werurwe 2018.}]

Iyi myitozo yitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda, yaberaga muri Bangladesh mu kigo gishinzwe gutanga amahugurwa ku bijyanye no kubungabunga amahoro, (Bangladesh Institute of Peace Support Operations Training Centre).

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane wa Afurika mu bihugu 24 byari byatumiwe muri iyo myitozo, mu gihe ibyinshi byari ibyo muri Aziya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’u Bwongereza.

Asoza iyo myitozo Professor Dr. Gawher Rizvi, umujyanama wa Minisitiri w’intebe wa Bangladesh mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, yabwiye abasoje iyo myitozo ko ubumenyi n’ubunararibonye bahanahanaga mugihe bamaze muri iyi myitozo buzafasha ibihugu byabo.

Lt. Col. Theodore Gakuba wagiye ayoboye ingabo z’u Rwanda muri iyo myitozo, yabwiye itangazamakuru ry’ingabo z’u Rwanda ko amasomo y’ingenzi bakuye muri iyo myitozo ko ari uburyo bwo guhuza ubunararibonye mu bijyanye no gutegura abasirikare bajya kubungabunga amahoro.

Iyi myitozo yiswe “Shanti-Doot 4” yateguwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika ishami ryazo rikorera mu Nyanja ya Pacific bafatanyije na Global Peace Support Initiatives na leta ya Bangladesh nki gihugu cyakiriye iyo myitozo.



RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa