skol
fortebet

Abasivile n’abasirikare bagira uruhare mu kwimakaza amahoro-Col Rutaremara

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Inzego z’Umutekano n’abasivile baturutse mu Rwanda na Uganda bari mu mahugurwa y’imikoranire hagati yabo n’abaturage mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Abasirikare, abapolisi n’abasivile 24 baturutse mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda batangiye amahugurwa y’iminsi 10 ku bijyanye n’ imibanire n’imikoranire y’inzego za gisirikare, abapolisi n’izindi nzego cyane cyane abasivile mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Ni amahugurwa agamije gufasha ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hamwe (...)

Sponsored Ad

Inzego z’Umutekano n’abasivile baturutse mu Rwanda na Uganda bari mu mahugurwa y’imikoranire hagati yabo n’abaturage mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Abasirikare, abapolisi n’abasivile 24 baturutse mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda batangiye amahugurwa y’iminsi 10 ku bijyanye n’ imibanire n’imikoranire y’inzego za gisirikare, abapolisi n’izindi nzego cyane cyane abasivile mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ni amahugurwa agamije gufasha ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’inzego z’abasivile kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bajyamo haba mu karere n’ahandi birusheho kugira umusaruro.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’amahoro Rwanda Peace Academy, Col Jill Rutaremara yavuze ko kugira ngo ibikorwa by’amahoro bigere ku musaruro ufatika wo kugarura ituze mu baturage hagomba ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’inzego zishinzwe umutekano hamwe n’izindi nzego za gisivile cyane cyane n’imibanire myiza n’abaturage.

Abasirikare, abapolisi bitabiriye aya mahugurwa

Aya mahugurwa abera mu kigo cyigisha amahoro i Musanze yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’ cy’Abongereza gifasha mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro muri Afurika.

Aya mahugurwa agamije gufasha ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’ inzego z’abasivile mu kwihugurira hamwe kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bajyamo haba mu karere n’ahandi birusheho kugira
umusaruro.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa