skol
fortebet

“Abigaragambije muri Gereza ya Gasabo bazafatirwa ibihano” RCS

Yanditswe: Monday 03, Apr 2017

Sponsored Ad

Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS rwatangaje ko rwatangiye kwiga ku kibazo cya buri muntu mubagize uruhare mu myigaragambyo yadutse muri gereza ya Gasabo, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2017, rukavuga ko abagize uruhare muri iyo myigaragambyo bazafatirwa ibihano.
Ku isaha ya saa tatu kuri uyu wa Mbere nibwo hamenyakanye amakuru y’ uko bamwe mu bagororwa bafungiye muri gereza ya Gasabo bigaragambije, abo bagororwa bateraguraga amabuye mu muhanda uri hafi y’ iyo gereza ku (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS rwatangaje ko rwatangiye kwiga ku kibazo cya buri muntu mubagize uruhare mu myigaragambyo yadutse muri gereza ya Gasabo, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2017, rukavuga ko abagize uruhare muri iyo myigaragambyo bazafatirwa ibihano.

Ku isaha ya saa tatu kuri uyu wa Mbere nibwo hamenyakanye amakuru y’ uko bamwe mu bagororwa bafungiye muri gereza ya Gasabo bigaragambije, abo bagororwa bateraguraga amabuye mu muhanda uri hafi y’ iyo gereza ku buryo nta muturage wa tambukaga mu muhanda.

Inzego z’ umutekano zirimo polisi n’ urwego rw’ igihugu rushinzwe zihutiye kugera muri iyo gereza maze zihoshya iyo myigarambyo.

Umuvugizi wa RCS CIP Sengabo Helary yabwiye ikinyamakuru Umuryango nyuma yo guhosha iyo myigaragambyo bagiranye ibiganiro n’ abagororwa barenga ibihumbi 5 400 bafungiye muri iyo gereza maze abo bagororwa bakagaragaza abagize uruhare muri iyo myigaragambyo.

CIP Sengabo yavuze ko muri iyo nama abagororwa bitandukanyije n’ abagize uruhare muri iyo myigaragambyo bakerekana abagororwa 30 bayikoze.

Yakomeje agira ati “Abigarambije bavuze ko basaba guhabwa ibikoresho byabo byahiriye muri iyo gereza, ariko ni urwitwazo kuko twabahaye ibikoresho bimwe na bimwe birimo uburingiti, n’ ibikoresho byo kumeza. Twasanzemo n’ abari mu myigaragambyo nta bikoresho byabo byahiye kuko ntabwo Gereza yahiye yose”

CIP Sengabo avuga abigaragambije ari abagororwa batahindutse ati “Urabizi muri gereza hari abazamo bari basanzwe ari ibirara , hari abaza rero ntibahinduke bagakomeza kunanirana”

Yakomeje avuga RCS yatangiye gutega amatwi buri muntu mubagaragajwe n’ abagororwa bagenzi babo, ngo uwo bizafata azafatirwa ibihano.

Yagize ati “Twatangiye kumva ibisobanuro bya buri muntu ku giti cye, uwo bizagaragaraho azafatirwa ibihano bya displine”

Ibyangirikiye muri iyo myigaragambyo ntabwo biramenyekana

Umuvugizi wa RCS yabwiye Umuryango ko batarabarura ngo babashe kumenya ibyangirikiye muri iyo myigaragambyo kuko babanje kuyihosha no kugarura ituze muri gereza.

Gereza ya Gasabo iherereye mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali, ifungiwemo abagororwa barenga gato 5 400. Biteganyijwe ko abo bagororwa bazimurirwa muri Gereza ya Mageragere iherereye mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa