skol
fortebet

Abitwaje intwaro bongeye gutera Nyabimata muri Nyaruguru ingabo z’ u Rwanda zirabakurikira

Yanditswe: Monday 02, Jul 2018

Sponsored Ad

Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bongeye kugaba igitero mu murenge wa Nyabimata basahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga nyuma yo kurasa amasasu batera ubwoba abaturage.

Sponsored Ad

Nk’ uko byagenze uko aba bagizi ba nabi baheruka gutera uyu murenge bongeye gushimuta abaturage babatwaza ibyo basahuye barabarekura.

Iki gitero cyagabwe mu gicuku cyo kuri cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga, aho batwaye n’abaturage babatwaje ibyo basahuye nyuma barabarekura.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruhinga yavuze ko abo bagizi ba nabi bahageze mu ijoro barasa amasasu make, basahura ibintu birimo imyenda, ibyo kurya n’amatungo magufi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhinga, Rubumba Francois Xavier, yabwiye Igihe ko abo bagizi ba nabi basahuye abaturage imitungo itandukanye, bahita binjira mu ishyamba rya Nyungwe.

Yagize ati “Hari nka saa tanu z’ijoro baraza barasa masasu make ariko nta muntu barashe. Batwaye mu ngo 14, basahuye imyenda irimo iy’abagore n’iy’abagabo; batwaye ihene ebyiri n’intama 12 ariko zishobora kwiyongera kuko izo nizo tumaze kumenya. Binjiye mu giturage ku buryo n’umuturage basanganaga amafaranga bayambwamburaga. Hari n’abaturage icyenda bari batwaye babatwaje ibyo basahuye ariko nyuma bagarutse. Bahise binjira mu ishyamba rya Nyungwe kuko duturanye naryo”.

Rubumba akomeza avuga ko muri iryo joro Ingabo z’Igihugu zabatabaye zikurikirana abo bagizi ba nabi.

Yakomeje agira “Mu ma saa sita z’ijoro Ingabo zadutabaye zikurikira abo bagizi ba nabi mu ishyamba rya Nyungwe, na n’ubu nibyo barimo ntabwo turamenya neza niba hari abafashwe”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru Ushinzwe Imibereho Myiza, Collette Kayitesi, yavuze ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye koko ariko nta makuru arambuye yabitangaho kuko inzego z’umutekano ziri kubikurikirana.

Ati “Yego ni amabandi, inzego z’umutekano zirimo kubikurukirana, ni mu murenge wa Nyabimata nanone. Abashinzwe umutekano babirimo njyewe ntabwo ndabimenya neza”.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, abantu bataramenyekana bitwaje imbunda, bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Mbere yaho tariki ya 10 Kamena 2018, amabandi yitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda, yateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru arabakomeretsa abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

Ibitekerezo

  • ibyo nti byumvikana pe! bakajya mungo14,bakanarasa /ubwose abashinzwe umutekano bakora iki?

    ARK SE ,kuki abantu bakomeje kwinjira mugihugu bidegembya uko bashaka,umutekano abawushinzwe ntabahari ,?nonese kuki ingabo zitarinda aho binjirira aho muri nyungwe ,?nikibazo pe

    Ingabo z’ u Rwanda zize kutubwira icyo zagezeho ndazizeye zirafata. Ariko umutekano nukazwe muri kiriya gice .

    Iby’ ibi bitero njye simbisobanukiwe neza ndabona biteye urujijo. Ni gute mu gihugu gifite umutekano nk’ u Rwanda abantu binjirana intwaro bakica abaturage, bakabatwarira ibintu.. Leta n’ ikaze umutekano rwose.

    Aaahhh!! Ngo abashinzwe umutekano batabaye nonese nimba baje ibintu byagiye abantu icyenda bajyanywe ubwo nubutabazi cg nuko batashatse kubica? Niki she bagaruje mubyajyanywe? Mbere yuko batabarase ariko haribyajyanywe hari nabashimuswe barihe? Njye ndumva ntabutabazi bwabaye kuko byibuze bakabaye bafashe numwe ariko basanze bagiye . nukuvuga bo ibyabo bashakaga babikoze barigendera. Kuki badakaza umutekano who koko? Ubuse umuturage uzajya arara akanuye ngo baraje? Baravuze NGO uriya murenge nuwabo none koko baranze bawugira uwabo . nonese niba baza bagakora ibyabo bakongera bakajyenda twabyita gute? Igitangaje nuko bavugango binjirira muri nyungwe bagasohocyera muri nyungwe. Nonese niba ubonye umuntu yinjira iwawe akiba akagenda ejo akagaruka kdi nubundi aca hahandi ntufate ingamba ubwo bisobanuye ik?

    Nibakurikiranwe kuko batwangiriza umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa