skol
fortebet

Abo mu nkambi ya Mahama barakekwaho kwiba abo baturanye

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka bahinze.
Akagari ka Munini gaturanye n’inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi basaga ibihumbi 50.Abagatuyemo batuye mu buryo bw’imidugudu ku buryo imirima bakoreramo ubuhinzi yitaruye aho batuye.
Bavuga ko kuri ubu bafite ikibazo cy’ubujura bwafashe indi ntera, aho abajura basigaye badatinya (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka bahinze.

Akagari ka Munini gaturanye n’inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi basaga ibihumbi 50.Abagatuyemo batuye mu buryo bw’imidugudu ku buryo imirima bakoreramo ubuhinzi yitaruye aho batuye.

Bavuga ko kuri ubu bafite ikibazo cy’ubujura bwafashe indi ntera, aho abajura basigaye badatinya kwirara mu mirima bagasarura imyaka abahinzi baba barahinze, nk’aho ‘ba nyir’imirima bayifatanyije n’abajura’.

Karenzi Emmanuel utuye mu mudugudu wa Rebero, avuga ko ubujura bwafashe indi ntera nyuma yuko muri uyu murenge hashyizwe inkambi icumbikiwemo impunzi z’abarundi.

Yagize ati “Ubujura bwo burakabije, barara mu murima noneho aho tuboneye abavandimwe b’abarundi mu mirima bararamo, bafatanya n’amanyarwanda. Umutekano tuba tuwufite aho dutuye ariko mu masambu ho biragoye.Cyeretse ahari, umuntu yubatse nk’akazu mu isambu akajya arinda ibyo yahinze nijoro. Nko ku bahinze ibigori mu gihe gishize, abajura babisaruriye mu mirima.”

Undi muturage w’i Mahama na we ati “Baza ngo baje gutora inkwi, umuntu nk’ubu yahingura, nabo bagahita bajya mu mirima bakiba.Ubujura burakabije mu mirima, ariko no mu ngo hari aho bamena amazu.”

Rucyuribyanga Innocent na we yagize ati “Bariya baturanyi bacu b’abarundi bamaze kugera hano, yego ubujura bwari busanzwe bukorwa, ariko ubu noneho byarakaze cyane.Hano nta muntu watoboraga inzu, ariko ubu barajya mu nzu, bakayitobora, bagatwara imyaka, amatungo, mu mirima ho dusa n’aho tuyifatanyije n’abajura.

Wagira ngo aba andeba, namara kuva mu murima, bahita bazamo bakiba.Twifuza kubona umutekano uhagije, kugira ngo tubone uko natwe tubaho, tugatera imbere.”

Hakizamungu Adélthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama nawe yemeza ko ubujura mu murenge ayobora buhari.

Avuga ko ingamba zo kuburwanya zikomeza gukazwa, gusa akanasaba abaturage nabo gukomeza kwita ku kwicungura umutekano w’ibyabo.

Yagize ati “Usanga bamwe bake koko bava mu nkambi bakajya mu baturage bakiba imyaka, amatungo...ariko mu ngamba dufata zirimo ko abaturage bicungira umutekano, gukora amarondo ndetse no kuba hafi y’imirima yabo kenshi.Usanga nanone duhangana n’ikibazo cya bake mu baturage bacu bafatanya na ba barundi, bakiba.Turi gushishikariza abaturage kwita ku mutekano w’ibyabo.”

Mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2017, ubwo aherutse gusura inkambi ya Mahama, Minisitiri Séraphine Mukantabana uyobora MIDMAR, yagejejweho ibibazo 2 by’abatuye i Mahama bibwe n’impunzi ziturutse mu nkambi ya Mahama, asaba abakozi b’iyi Minisiteri bakorera muri iyi nkambi kubikurikirana vuba, kugira ngo harebwe uburyo abibwe bafashwa.

MIDMAR yizeza abaturiye inkambi ya Mahama ko ibyabo bizajya byangirizwa n’impunzi bizajya bikurikiranwa.Ku rundi ruhande iyi Minisiteri ikomeza gusaba impunzi ziri mu Rwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo mu Rwanda, mu gihe zigicumbiwe n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa