skol
fortebet

AMAGEPFO: Inkuba yongeye gukubitira abantu ku rusengero hapfa umwe

Yanditswe: Monday 12, Mar 2018

Sponsored Ad

Ku rusengero rwa ADEPR Gisagara, ruherereye mu murenge wa Ndora inkuba yakubise abantu bane ku Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018, umwe ahita yitaba Imana
Ibi bibaye nyuma y’uko kuri uyu wa 10 Werurwe 2018 inkuba yakubise urusengero rw’Abadivantisite mu Karere ka Nyaruguru yicamo 14 abandi bajya mu bitaro.
Pasiteri Manihetse Venuste, uyobora urwo rusengero yatangaje ko byabaye amateraniro arangiye abakirisitu basohotse imvura ihita igwa, inkuba ikubita bugamye baza gusanga umugabo umwe yitabye (...)

Sponsored Ad

Ku rusengero rwa ADEPR Gisagara, ruherereye mu murenge wa Ndora inkuba yakubise abantu bane ku Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018, umwe ahita yitaba Imana

Ibi bibaye nyuma y’uko kuri uyu wa 10 Werurwe 2018 inkuba yakubise urusengero rw’Abadivantisite mu Karere ka Nyaruguru yicamo 14 abandi bajya mu bitaro.

Pasiteri Manihetse Venuste, uyobora urwo rusengero yatangaje ko byabaye amateraniro arangiye abakirisitu basohotse imvura ihita igwa, inkuba ikubita bugamye baza gusanga umugabo umwe yitabye Imana.

Yagize ati "Twasanze imyenda yamuhiriyeho tumujyanye kwa muganga agerayo yitabye Imana; hari n’abandi batatu bahungabanye, twabagajeje ku Kigo Nderabuzima cya Gisagara baravurwa barataha."

Inkuru ya Igihe ikomeza ivuga Pasiteri Manihetse yavuze ko muri ako gace hakunze gukubita inkuba kuko no mu cyumweru gishize yakubise inka ebyiri mu Kagari ka Dahwe zirapfa.

Pasiteri Manihetse avuga ko urusengero rwabo rufite umurindankuba, akaba akeka ko ariyo mpamvu inkuba itakubise abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa