Amajyaruguru: Ivatiri yagonze umunyeshuri arapfa, abandi bajyanwa kwa muganga bagihumeka

Amakuru   Yanditswe na: 19 April 2017 Yasuwe: 3857

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2017 imodoka y’ ivatiri TOYOTA CLORA RAA 878 K yavaga mu ntara y’ amajyaruguru yerekeza mu mujyi wa Kigali yagonze umunyeshuri wari mu nzira ajya ku ishuri ahita yitaba Imana abari muri iyo vatiri bajyanwa kwa muganga bagihumeka

Iyo modoka kandi yanagonze icyapa kigaragaza urugabano rw’ akarere ka Rulindo n’ akarere ka Gicumbi kirangirika.

Aya makuru akomeza avuga ko iyi mpanuka yaba yatewe n’ uko umushoferi yari yasinze.

Nyuma yo kugonga uyu munyeshuri n’ icyapa iyi vatiri yahise igwa mu mugezi witwa Umurindi.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bya Kajevuba naho Nyakwigendera ajyanwa mu bitaro bya Byumba


Icyapa kiri ku rugabano rw’ akarere ka Rulindo n’ aka Gicumbi cyagonzwe

Gato Steven umwe mubari muri iyo modoka ubwo yakoraga impanuka yavuze ko bagiye kumva bakumva imodoka irijunguje bagashiduka bageze mu mazi.

Abinyujije ku rubuga rwa polisi y’ u Rwanda , Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’ uburangare bw’ abashoferi no kutubahiriza amategeko ati"Impanuka nyinshi zishobora kwirindwa"

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wa mwana w’ inshuke washimutiwe Kicukiro habonetse umurambo we

Nakabonye nyina w’ umwana washimuswe Mu murenge wa ZAZA wo mu karere ka...
19 May 2018 Yasuwe: 10181 4

Kigali: Umupolisi yarashe umumotari arapfa

Umumotari utaramenyekana amazina yarasiwe n’ umupolisi I Kabuga mu mujyi wa...
19 May 2018 Yasuwe: 7299 10

Karongi: Ku kagari hibwe ibendera umuturage utazwi akoresha amayeri...

Ibendera ry’igihugu ryari rimanitse ku kagari ka Bukiro Umurenge wa Murundi...
19 May 2018 Yasuwe: 4172 0

Rusizi: Umunyemari yateye ubwoba umunyamakuru amubuza gutangaza akarengane...

Abaturage bo mu murenge wa Bugarama ,mu karere ka Rusizi baturanye...
18 May 2018 Yasuwe: 4393 1

Kicukiro: Nakabonye umwana we yarashimuswe

Umubyeyi witwa Nakabonye wo mu kagari ka Nyakabanda Umurenge wa Niboye mu...
17 May 2018 Yasuwe: 3166 2

Nyaruguru: Umusore yakase nyina ijosi avuye gukura ibijumba

Umusore wo mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru yatawe muri yombi...
15 May 2018 Yasuwe: 2224 3