skol
fortebet

Uwatanze amakuru kuri magendu n’ ibiyobyabwenge azajya ahabwa 10%

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2017

Sponsored Ad

Abayobozi b’ intara y’ amajyaruguru n’ ab’ inzego zishinzwe umutekano bafashe umwanzuro wo guha umuturage watanze amakuru ku bucuruzi butemewe buzwi nka magendu no ku bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge 10% by’ agaciro by’ ibyafashwe.
Uyu ni umwe mu myanzuro 20 abayobozi bavuzwe haruguru bafatiye mu nama yabaye tariki 3 Ugushyingo 2017.
Gicumbi na Burera nitwo turere dukunze kurangwamo ubucuruzi bwa magendu n’ ibiyobyabwenge. Ahanini biterwa n’ utu turere dukora ku gihugu cya Uganda ari naho ibi bicuruzwa (...)

Sponsored Ad

Abayobozi b’ intara y’ amajyaruguru n’ ab’ inzego zishinzwe umutekano bafashe umwanzuro wo guha umuturage watanze amakuru ku bucuruzi butemewe buzwi nka magendu no ku bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge 10% by’ agaciro by’ ibyafashwe.

Uyu ni umwe mu myanzuro 20 abayobozi bavuzwe haruguru bafatiye mu nama yabaye tariki 3 Ugushyingo 2017.

Gicumbi na Burera nitwo turere dukunze kurangwamo ubucuruzi bwa magendu n’ ibiyobyabwenge. Ahanini biterwa n’ utu turere dukora ku gihugu cya Uganda ari naho ibi bicuruzwa byambutswa bivanywe.

Ni kenshi abaturage ba Uganda bakunze gusabwa gutanga amakuru ku bucuruzi bwa magendu n’ ubwibiyobyabwenge gusa ntibabyiteweho bitewe n’ uko baba badashaka kwiteranya n’abaturanyi babo cyane ko hari n’ ingero z’ abagiye batanga aya makuru bikabagiraho ingaruka.

Nk’ UMURYANGO ubikesha Umuseke Umuyobozi mukuru wa Polisi w’ u Rwanda IGP Emmanuel Gasana n’ umwe mu bari bitabiriye iyi nama yafatiwemo imyanzuro 20 yo kurwanya magendu n’ ibiyobyabwenge.

Guverineri w’ intara y’ amajyaruguru Jean Marie Vianney yavuze ko ubu bucuruzi bukwiye gucika burundu. Yasabye ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze gukora uko bushoboye iki kibazo kiranduka burundu asaba umuyobozi wumva atabishoboye gusezera hakiri kare.

Gatabazi atunga agatoki bamwe mu bayobozi b’imidugudu kugira uburangare kuko hari uduce twinshi ducururizwamo ibiyobyabwenge kandi ababikora birirwana n’abayobozi batwo.

Urubyiruko rwo muri aka gace ruravuga ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kurandura magendu n’ibiyobyabwenge.

Dukundukuze Genevieve wagiriye inama abaturiye umupaka gufata iya mbere mu gutanga amakuru bagahabwa aka gahimbazamusyi ka 10% gahanye na 1/10 kashyizweho, avuga ko kurandura ibi bikorwa bikwiye gushyirwamo ingufu kuko byangiza urubyiruko bagenzi be kandi ari bo maboko y’u Rwanda rw’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa