skol
fortebet

Amajyepfo:Babiri bafatanwe ibikoresho byo mu nzu bibye

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2018

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyamagabe na Huye yataye muri yombi abagabo babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza kwiba ibikoresho bitandukanye bapfumuye amazu, isaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugirango abakoze ibyaha bitandukanye babashe gufatwa.
Ibi byabaye kuri uyu wa kane tariki 15 Gashyantare, aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yafatanye umusore witwa Hagenimana Emmanuel alias Kidamage Televiziyo nini n’umuzindaro mu gihe mugenzi we witwa (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyamagabe na Huye yataye muri yombi abagabo babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza kwiba ibikoresho bitandukanye bapfumuye amazu, isaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugirango abakoze ibyaha bitandukanye babashe gufatwa.

Ibi byabaye kuri uyu wa kane tariki 15 Gashyantare, aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yafatanye umusore witwa Hagenimana Emmanuel alias Kidamage Televiziyo nini n’umuzindaro mu gihe mugenzi we witwa Nkurunziza Idi we yafatiwe mu karere ka Huye yibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri ( 120 000frw) Telefoni, n’ibindi bikoresho byo munzu bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko aba bombi bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho aho binjiye mu nzu bakiba ibikoresho bitandukanye.

Yagize ati: ‘’ Uyu Hagenimana Emmanuel yinjiye mu nzu y’umuturanyi we akoresheje urufunguzo rw’urucurano abasha kwiba ibikoresho bitandukanye birimo Televiiziyo,Umuzindaro n’ibindi naho Nkurunziza Idi we, yacunze ku jisho umuturanyi we witwa Maniriho yinjira mu nzu ye yiba amafaranga ibihumbi 120.’’

CIP Emmanuel Kayigi akomeza avuga ko iby’ubu bujura byamenyekanye bitewe n’amakuru abaturage bahaye abibwe nabo bakayageza kuri Polisi ibikorwa byo kubashakisha bigahita bitangira.

Yagize ati : ‘’ Abapolisi bacu bari mukazi mu gihe cya n’ijoro bahura na Hagenimana atwaye bimwe muri biriya bikoresho agiye kubigurisha niko kubihuza n’amakuru abaturage bari baduhaye tumuta muri yombi. Nkurunziza Idi wibye amafaranga we, yafashwe n’abaturage hanyuma baramudushyikiriza, kuko bamubonye agura ibintu bitandukanye birimo inkweto nshya, imyenda, mbese yiyitaho ku buryo budasanzwe, bagira amakenga y’aho yaba yakuye amafaranga kuko basanzwe bamuzi.’’

CIP Kayigi asoza asaba abaturage guhora bagira amakenga mu gihe babonye abantu batazi neza mu mudugudu batuyemo ndetse bakanihutira kumenyesha Polisi mugihe hari uwibwe kugirango iperereza ritangire ababikoze babashe gufatwa n’ibyibwe bibashe kugaruzwa. Cyakora kandi, yanasabye abaturage kwirinda kwandarika ibikoresho byabo ndetse bakajya babika neza imfunguzo zabo, bagakinga inzu neza kuko iyo bidakozwe biha icyuho abajura bityo bikaborohera kwiba.

Ingingoya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa