Amatsinda ane y’abapolisi bagiye mu butumwa bw’akazi bahawe impanuro

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 28 November 2017 Yasuwe: 754

Guhera kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Ugushyingo, Polisi y’ u Rwanda iratangira iminsi 3 yo kohereza amatsinda ane y’abapolisi 600 bazajya gusimbura bagenzi babo bagiye kubungabunga amahoro mu bihugu bya Centrafrique na Sudani y’Amajyepfo.

Amatsinda 3 agizwe n’abapolisi 140 rimwe rimwe azajya muri Centrafrique mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri iki gihugu (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA), aho bazasimbura bagenzi babo nabo bangana batyo.

Muri aya matsinda uko ari 3 azajya muri Centrafrique, rimwe rizwi nka Protection and Support Unit (PSU) rifite inshingano zihariye zo kurinda no gucungira umutekano abayobozi, riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari.

Andi matsinda abiri ariyo FPU1 riyobowe na Chief Supt. Jean Baptiste Ntaganira naho FPU2 iyobowe na Chief Supt. Sam Rumanzi.

Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 riyobowe na Chief Supt. Charles Butera, rizajya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Amajyepfo.

Ubwo ku itariki ya 28 Ugushyingo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana yahaga impanuro aba bapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro, yabibukije ko kujya kubungabunga amahoro mu bihugu birangwamo umutekano mucye nabyo biri mu bituma u Rwanda rwihuta mu iterambere, ababwira ko u Rwanda ari umurage bagomba gusigasira no guteza imbere.

Yavuze ati:”Aho mugiye mumenye ko mugiye guhagararira igihugu kandi umukuru w’igihugu abafitiye icyizere. Mwaratojwe bihagije, igisigaye ni ugushyira mu bikorwa ibyo mwize mugasohoza inshingano zanyu neza.”

Yakomeje ababwira ati:”Aho muzajya hose muzubahirize amabwiriza muhabwa n’abayobozi banyu, mwubahane hagati yanyu, mumenye umurimo mugiye gukora, kandi muwukore kinyamwuga, mukorere hamwe muharanira gukomeza guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange.”

IGP Gasana yasabye aba bapolisi kuzarindana hagati yabo, no kuzihanganira ibibazo bashobora kuzahura nabyo mu kazi mu gihe cy’umwaka bagiye kuzamara mu mutumwa bw’amahoro.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi mu butumwa bw’amahoro barenga 1000 muri Haiti, Darfur, Abyei, Centrafrique na Sudani y’Amajyepfo.

U Rwanda kandi ruritegura kohereza itsinda ry’abapolisikazi muri Sudani y’Amajyepfo mu ntangiriro z’umwaka utaha.

IG Gasana aganiriza abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RDF yatangiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro

Abasirikare ba Batayo ya 53 ni bo bagiye gusimbura bagenzi babo ba Batayo...
10 December 2017 Yasuwe: 1083 0

Gen. Kabarebe na Gen. Patrick bagiranye ibiganiro n’intumwa ya...

Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017 Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga...
7 December 2017 Yasuwe: 1181 0

Evode Imena wari ugiye kumara umwaka akurikiranyweho ibyaha yagizwe...

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Imena Evode wahoze ari...
7 December 2017 Yasuwe: 1752 0

Kigali: Abajura babiri muri bane bateye umuturage batawe muri...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Ukuboza nibwo mu karere ka Nyarugenge mu...
6 December 2017 Yasuwe: 2027 1

‘Mu myaka ine: Abagabo 122 bishe abagore, abagore 61 bica abagabo’...

Imibare igaragazwa na Polisi y ‘ u Rwanda igaragaza ko abagore ari bo benshi...
6 December 2017 Yasuwe: 426 0

Kigali: Polisi ifunze 3 binjizaga urumogi mu mujyi wa Kigali

Mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ifatanyije...
5 December 2017 Yasuwe: 415 0