skol
fortebet

Amerika yatangiye gushyira ubwirinzi bukomeye muri Koreya y’ Epfo

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika cyatangaje ko cyatangiye gushyira ubwirinzi bufite ubushobozi bwo kuburizamo messile mu gihugu cya Koreya y’ Epfo.
Ubwo bwirinzi buzwi nka THAAD Terminal High-Altitude Area Defense system ni ubwo gufasha icyo gihugu kwirinda ingaruka zaturuka ku igeragezwa ry’ ibisasu bikorwa bikagageragezwa na Koreya ya ruguru.
Ibi bitangajwe nyuma y’ umunsi igihugu cya Koreya ya Ruguru cyongeye kugerageza messile 4 kizirashe cyerekeje ku gihugu cy’ u Buyapani. (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika cyatangaje ko cyatangiye gushyira ubwirinzi bufite ubushobozi bwo kuburizamo messile mu gihugu cya Koreya y’ Epfo.

Ubwo bwirinzi buzwi nka THAAD Terminal High-Altitude Area Defense system ni ubwo gufasha icyo gihugu kwirinda ingaruka zaturuka ku igeragezwa ry’ ibisasu bikorwa bikagageragezwa na Koreya ya ruguru.

Ibi bitangajwe nyuma y’ umunsi igihugu cya Koreya ya Ruguru cyongeye kugerageza messile 4 kizirashe cyerekeje ku gihugu cy’ u Buyapani. Koreya ya Ruguru ikomeje kugeragezwa ibyo bisasu mu gihe itarakurirwaho ibihano yafatiwe bitewe no gukora no kugerageza ibyo bisasu.

Ikorwa n’ igeragezwa ryabyo bibangamiye ibihugu bituranye na Koreya ya Ruguru birimo u Buyapani na Koreya y’ Epfo.

Ibiro ntaramakuru byo muri Koreya y’ Epfo byatangaje ko ejo ku wa Mbere aribwo Leta zunze ubumwe z’ Amerika zatangiye gushyira ubwo bwirinzi muri icyo gihugu. Ngo biteganyijwe ko mu mpera z’ uyu mwaka ubwo bwirinzi buzaba bwatangiye gukora.

Ubwo Minisitiri w’ ingabo wa Leta zunze z’ Amerika James Mattis aheruka gusura Koreya y’ Epfo yayijeje ko igihugu cye kitazahemaigutera inkunga Koreya y’ Epfo mu rugamba rwo guhangana n’ ikorwa n’ igeregezwa ry’ ibisasu bikorwa na Koreya ya Ruguru.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump muri Mutarama uyu mwaka 2017, yahinyuye ibyatangajwe na Koreya ya Ruguru ivuga ko irimo gutegura igisasu karundura gifite ubushobozi bwo kugera ku migabane yose y’ isi harimo n’ Amerika. Trump yagize ati “Ntibizaba”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa