skol
fortebet

Babiri bakurikiranyweho kwiba imirindankuba ku mapoto y’ amashanyarazi

Yanditswe: Sunday 07, May 2017

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo ya Kamembe mu karere ka Rusizi hafungiwe abagabo babiri barimo uwafatanywe insinga z’ imirindankuba zakuwe ku mapoto y’ amashyanyarazi n’ undi ukorera mu muji wa Rusizi ukekwaho kuba agura izo nsinga.
Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Mururu uyu mugabo yafatiwemo, ngo hari hamaze iminsi hari Iyakaremye Jean Pierre, kibazo cy’ibura ry’izi nsinga z’imirindankuba, cyane cyane mu mirenge ya Kamembe na Mururu muri uyu mujyi wa Rusizi. Ubwo irondo ryari mu kazi karyo nijoro ni (...)

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo ya Kamembe mu karere ka Rusizi hafungiwe abagabo babiri barimo uwafatanywe insinga z’ imirindankuba zakuwe ku mapoto y’ amashyanyarazi n’ undi ukorera mu muji wa Rusizi ukekwaho kuba agura izo nsinga.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Mururu uyu mugabo yafatiwemo, ngo hari hamaze iminsi hari Iyakaremye Jean Pierre, kibazo cy’ibura ry’izi nsinga z’imirindankuba, cyane cyane mu mirenge ya Kamembe na Mururu muri uyu mujyi wa Rusizi. Ubwo irondo ryari mu kazi karyo nijoro ni bwo ryafashe uyu mugabo afite izi nsiga ahita avuga uko basanzwe baziba.

Yagize ati “Cyari ikibazo gikomeye cyane cy’iyibwa z’izi nsinga z’imirindankuba zinjira mu butaka ku mapoto y’amashanyarazi kugira ngo inkuba itaba yayakubita, bakaba bazibaga kuri aya matara yo ku mihanda bakongera bagasiba ku buryo utamenya ko zacukuwe, aho bimenyekaniye hafatwa ingamba zo guhiga aba bagizi ba nabi, ari bwo uriya musore yazifatanwaga afashwe n’irondo, ahita ashyikirizwa inzego z’umutekano.”

Yakomeje agira ati “Muri uko gufatwa yadutangarije abandi bakorana barimo n’undi wo mu kagari ka Gahinga muri uyu murenge, bakazigurisha mu mujyi wa Rusizi n’umugabo witwa Eric usanzwe arangura ibyuma bishaje akajya ku bigurisha muri Uganda.

Icyakora izi nsinga zo ngo zijyanwa muri Kongo, aho ikilo kimwe bakigurisha amafaranga 3000 y’amanyarwanda kandi poto imwe ikaba ibaho insinga zitari munsi y’ibilo 2.

Bakaba barengera cyane kuko kwiba no kwangiza ibikorwa remezo nka biriya ari ingeso mbi cyane ikwiye kurwanywa igacika mu gihe gahunda y’igihugu ari ukurinda ibyagezweho.”

Abaturage bo mu mirenge ya Mururu na Kamembe irimo gushyirirwamo amapoto mashya y’amashanyarazi ku mihanda, babwiye Imvaho nshya dukesha iyi nkuru ko badashobora gukomeza kwihanganira ababasubiza mu kizima kandi bari babonye amashanyarazi ku mihanda agomba gutuma bongera amasaha y’akazi.

Umwe muri bo yagize ati “Ntidushobora kwihanganira abajura nk’aba n’ababagurira ibyo bibye badusubiza mu icuraburindi ry’ikizima mu gihe ubuyobozi bushaka ko tubyaza umusaruro aya mashanyarazi dukora amasaha menshi kuko tutaba tugitinya kwamburwa nijoro dutaha.

Aba bagizi ba nabi bakanirwe urubakwiye binabere isomo n’abandi bashaka kwangiza ibikorwa remezo byagezweho kugira ngo dukomeze dutere imbere tudahora mu gusana ibyangijwe n’abo bashaka inyungu zabo bwite bazikuye mu bugizi bwa nabi nk’ubu.”

Gitifu w’uyu murenge wa Mururu Iyakaremye Jean Pierre yabwiye Imvaho Nshya ko bahise bakoresha abaturage inama babasaba kurinda ibyagezweho, bashima imikorere y’irondo, banasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bagizi ba nabi nk’aba, bagakorana n’inzego z’umutekano bakabatahura bagakanirwa urubakwiye.

Ibitekerezo

  • Abagura,izo nsiga nabo bakwiye kujya bafatwa, ndetse bakishyura kuko bataziguze,ntabaziba*

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa