Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yemeje amakuru avuga ko bamwe mu bahoze ari abarwanyi b’ umutwe urwanya Leta y’ u Rwanda FDLR batahutse .
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018, Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yasubije mu buzima busanzwe abagera kuri 33.
Seraphine Mukantabana yabwiye UMURYANGO ko batahutse ariko bakirimo gukora ibarura ngo bamenye umubare wabo nyakuri.
Yagize ati “Nibyo batahutse turaguha detail mu ma saa tanu turacyari muri screening”
Abatahutse ubu bari mu nkambi ya Mutobo yakira abahoze ari abasirikare batahutse mu gihe bitegura gusubira mu buzima busanzwe.
Aba batashye mu gihe minsi ishize abahoze muri FDLR bari mu nkambi ya Kisangani bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko imibereho yabo itifashe neza kuko MONUSCO yahagaritse kubaha inkunga, na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ikaba iri kubirukana ku butaka bwayo.
Icyo gihe bavugaga ko badashaka gutaha mu Rwanda kuko batizeye umutekano wabo igihe baba bageze mu Rwanda ariko umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende yabizeje ko nta cyo bazaba nibagera mu Rwanda.
Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho