skol
fortebet

Bamwe mu bayobozi b’Itorero ADEPR barafunze

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Dove Hotel ubwoyatahwaga ku mugaragaro/ Foto: dove.rw
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yatangarije Umuryango ko Polisi yafunze abayobozi batatu mu Itorero rya ADEPR bakurikiranweho kunyereza umutungo w’iri torero.
Abafunze akaba ari Mutuyimana Chrisitine ushinzwe Imali n’Ubutegetsi, Gasana Valince ushinzwe ibaruramali na Ing Sindayigaya Theophile ushinzwe iby’inyubako.
Ntabwo Umuvugizi wa Polisi yatangarije Umuryango byinshi kuri iyi dosiye gusa hari amakuru yari amaze (...)

Sponsored Ad

Dove Hotel ubwoyatahwaga ku mugaragaro/ Foto: dove.rw

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yatangarije Umuryango ko Polisi yafunze abayobozi batatu mu Itorero rya ADEPR bakurikiranweho kunyereza umutungo w’iri torero.

Abafunze akaba ari Mutuyimana Chrisitine ushinzwe Imali n’Ubutegetsi, Gasana Valince ushinzwe ibaruramali na Ing Sindayigaya Theophile ushinzwe iby’inyubako.

Ntabwo Umuvugizi wa Polisi yatangarije Umuryango byinshi kuri iyi dosiye gusa hari amakuru yari amaze iminsi avuga ko urwego rw’ubugenzacyaha rwa Polisi (CID) ruri gukurikirana bamwe mu bayobozi ba ADEPR ku bibazo bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga muri iri torero.

Hashize igihe kitari gito itorero rya ADEPR rifite ikibazo cy’imiyoborere n’amacakubiri ya hato na hato aho bamwe mu bayoboke b’iri torero bagiye bashinja ubuyobozi bwabo kurigisa umutungo w’Itorero no kwaka imisanzu ku gahato abayoboke.

Inyubako yiswe iya Gisozi; Hotel Dove y’iri torero yuzuye ku Gisozi ikaba yarabaye ikigusha gikomeye mu miyoborere y’iri torero kuko amafaranga yayigenzeho yaba ayagujijwe muri banki, yaba imisanzu yasabwe bamwe mu bayoboke batigeze bashira amakenga abayobozi babo mu ikoreshwa ryayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa