skol
fortebet

Bishop Rugagi n’ abandi ba pasiteri 5 batawe muri yombi

Yanditswe: Monday 05, Mar 2018

Sponsored Ad

Apostle Rwandamura Charles, R. Pastor Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi Innocent, Rev Ntambara Emmanuel, Pastor Dura James na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu bakurikiranyweho gutambamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibyangombwa no gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.
Mu itangazo yashyize ahagaragara Polisi y’Igihugu yavuze ko abatawe muri yombi bose bashinjwa ko ‘baremye itsinda bagatangira n’inama zitemewe bagamije gutambamira (...)

Sponsored Ad

Apostle Rwandamura Charles, R. Pastor Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi Innocent, Rev Ntambara Emmanuel, Pastor Dura James na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu bakurikiranyweho gutambamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibyangombwa no gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Mu itangazo yashyize ahagaragara Polisi y’Igihugu yavuze ko abatawe muri yombi bose bashinjwa ko ‘baremye itsinda bagatangira n’inama zitemewe bagamije gutambamira cyangwa kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko.”

Ibi bitangajwe nyuma y’ uko ubuyobozi bw’ umugi wa Kigali bufashe icyemezo cyo gufunga insengero 714 zo mu mugi wa Kigali zitari zujuje ibisabwa.

Ni nyuma kandi y’ uko Polisi y’ u Rwanda yari yatangaje ko Umushumba w’ itorero Abacunguwe Bishop Rugagi umaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo kubera gukoreshwa n’ Imana ibitangaza yitabye ko polisi ngo ayifashwe mu iperereza.

Abakuriye uwo mugambi uko ari batandatu, kuri ubu bari mu maboko y’ubutabera aho bakurikiranyweho icyaha cyo ‘gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko’.

Ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Kagame, yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hamaze gufungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.

Yakomeje avuga ko kuba insengero ziruta robine z’amazi n’ibindi bifitiye akamaro abaturage ari ‘akajagari.’

Yagize ati “Ikindi kintu cy’umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya Mujyi ni iki? ni inganda, turazifite se?, ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.”

“Ariko ubundi ayo ma kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki, atangirwamo amazi, nicyo nabajije, ni za robine z’amazi ziri aho, ni iki, ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora.”

Umuyobozi Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB, Justus Kangwagye, aherutse gutangaza ko izo nsengero zasabwe guhagarika ibikorwa zizakomorerwa nizuzuza ibisabwa byose.

Mu nsengero zafunzwe harimo izakoreraga mu ngo hagati, izitaragiraga ubwiherero n’ izitaragiraga pariki z’ amamodoka.

Ibitekerezo

  • Gitwaza se we kuki bari kudutindira?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa