Umutekano
Bisi ya RITCO yafashwe n’ inkongi imitwaro y’ abagenzi ihiramo
Yanditswe: Friday 27, Apr 2018
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018 bisi ya Kampani itwara abagenzi RITCO yafashwe n’ inkongi igeze mu murenge wa Kivumu mu karere ka Gakenke.
Umushoferi w’ iyi bisi yabonye itangiye gushya abwira abagenzi bose kuyisohokamo vuba na bwangu. Kugeza ubu nta muntu biramekenyakana ko yaba yaburiye ubuzima muri iyi mpanuka.
Saa tatu na 20 aba bagenzi bari bagitegereje indi modoka yo kubatwara.
Iyi bisi yahagurutse muri gare ya Musanze saa 7: 40 yerekeza mu mugi wa Kigali. Icyateye iyi nkongi ntabwo kiramenyekana.
Ibitekerezo
Jya ushyiraho phone number.