skol
fortebet

Brig Gen. Vincent Gatama yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za EAC zihora ziteguye

Yanditswe: Saturday 19, Dec 2020

Sponsored Ad

Mu nama yari imaze iminsi itanu ibera i Kigali y’umutwe w’ingabo zo mu Burasirazuba bwa Afurika uhora witeguye gutabara ahakomeye, hemejwe ko Umunyarwanda Brigadier General Vincent Gatama aba Umugaba Mukuru w’uyu mutwe muri manda y’imyaka 3.

Sponsored Ad

Muri iyi nama ya 28 y’umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afrika yashimangiye ko uyu mutwe w’ingabo wongererwa amikoro kugira ngo urusheho gusohoza inshingano ufite.

Kurwanya iterabwoba, kugena icyerekezo cy’imyaka 5 cy’umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afrika, no kubaka ubushobozi bw’ingabo ziwugize, ni zimwe mu ngingo inzego nkuru zari zimaze iminsi itanu ziganirwaho i Kigali.

Abaminisitiri b’ingabo n’umutekano mu bihugu bihuriye kuri uyu mutwe w’ingabo, bashyize umukono ku myanzuro y’iyi nama nyuma y’ibiganiro byabahuje. Umuyobozi w’uyu mutwe w’ingabo Brig.Gen Fayiza Getachew avuga ko ingingo yo kubaka ubushobozi mu buryo bw’amafaranga ari imwe mu ngingo ikomeye yemeranyijweho.

Ati “Ubu turi umutwe uhora witeguye, hagize icyemezo gifatwa cyangwa tubiherewe uburenganzira n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika turiteguye kuba twahita dutabara mu gikorwa icyo ari cyo cyose cyo kubungabunga amahoro, nanone bemeranyije kongera kugaragaza ubushake bwo gushyigira uyu mutwe w’ingabo mu buryo bw’amafaranga, uyu ni umwanzuro ukomeye kuko ni umwanzuro w’ingenzi wari mu byaganiriweho kandi babyemeranywaho.”

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Maj.Gen Albert Murasira yagaragaje ko Uburasirazuba bw’Afurika bukomeze guhura n’ibibazo bitandukanye bishingiye ku makimbirane, ibitero by’iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n’udutsiko, icuruzwa ry’abantu bikomeje kuba imbogamizi ku mahoro mu karere.

Yagize ati “Afurika y’Uburasirazuba ikomeje guhura n’inzitizi zitandukanye mu iterambere zirimo, amakimbirane ashingiye ku mutungo, indwara, n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, iki ni cyo gihe cyo kongera imbaraga mu kurwanya ubu buryo bw’amakimbirane n’intambara mu karere kacu ndetse no gushyiraho ingamba mu gukemura ibi bibazo, aha harimo nko gushyiraho uburyo bwo kwihanangiriza mbere bishobora kudufasha gukumira amakimbirane.”

Muri iyi nama hemejwe ko itsinda ry’ingabo za Sudan ryiyongera ku zindi ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ziva ku bihumbi 6 zigera ku bihumbi 7. Inama y’Abaminisitiri b’Ingabo n’ab’umutekano mu Burasirazuba bw’Afrika yemeje Umunyarwanda Brig Gen Vincent Gatama kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afrika (EASF).

Umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afrika uhuriyemo ibihugu 10.Ni umwe mu mitwe itanu ikorera mu duce dutandukanye twa Afrika mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano.Uretse ingabo,uyu mutwe unabarizwamo polisi n’abasivili.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa