skol
fortebet

Bugesera: Bane bakurikiranyweho kwica mukase n’ umugabo bivugwa ko bari barimo gusambanaga

Yanditswe: Tuesday 20, Mar 2018

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abantu bakurikinyweho kwica mukase n’umugabo bikekwa ko bari barimo gusambanira mu rutoki mu masaha y’ urukerera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018 nibwo Yamuragiye Justin na Musabyimana Jeannette bicishijwe ibikoresho bikomeretsa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Musenyi Ruzabiriza Viateur yatangarije UMURYANGO ko amakuru ubuyobozi bw’ umurenge buhabwa n’ abaturanyi ba banyakwigerandera ari uko (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abantu bakurikinyweho kwica mukase n’umugabo bikekwa ko bari barimo gusambanira mu rutoki mu masaha y’ urukerera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018 nibwo Yamuragiye Justin na Musabyimana Jeannette bicishijwe ibikoresho bikomeretsa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Musenyi Ruzabiriza Viateur yatangarije UMURYANGO ko amakuru ubuyobozi bw’ umurenge buhabwa n’ abaturanyi ba banyakwigerandera ari uko aba bombi bari basanzwe bafitanye umubano udasanzwe ‘umwe yari ihabara ry’ undi’ ndetse ngo bari basanzwe banasambana.

Yakomeje agira ati “Hari abatawe muri yombi, ni abantu bagera kuri bane abo uwo mugore yari abereye mukase, bari basanzwe banafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo biri mu bunzi biri hafi kujya mu nkiko.”

Uyu mugore Musabyimana yashakanye n’ umusaza witwa Ladislas Buseruka wari umaze gupfusha umugore we wa mbere.

Musabyimana wari ufite imyaka 33 afitanye abana batatu na Buseruka w’ imyaka 83, bivuze ko niba Musabyimana yasambanaga na Yamuragiye nk’ uko abaturanyi babo babivuga yacaga inyuma uwo bashakanye.
Abatawe muri yombi bakekwaho kwica ba nyakwigendera ni abana bakuru b’ uyu musaza bari ku kigero cy’ imyaka 40 na 50.

Aba bana bashinja se kuba imitungo yarayihariye Musabyimana wari umugore muto.

Birakekwa ko abishe bakoresheje igikoresho gikomeretsa kuko imirambo ya ba nyakwigendera yabonetse ahantu hari amaraso ndetse inafite ibikomere ku mitwe.

Abaganga bakoze ikizami kigaragaza icyateye urupfu, banatanga uburenganzira bwo gushyingura iyo mirambo yombi nk’ uko gitifu Ruzabiriza yabitangarije UMURYANGO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa