skol
fortebet

Bugesera: Umucuruzi bamusanze aziritse yapfuye, harakekwa ishyari

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu murenge wa Kamabuye mu kagali Burenge umudugudu wa Nyabyondo muri gasantere k’umucuruzi ka Nyabyondo, umusore w’imyaka 27 witwa Nsabimana Phillippe yasanzwe yishwe.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ku wa 29 Ukwakira 2018, ahasaga mu ma saa mbili z’ijoro nk’uko byemejwe n’umuvandimwe wa nyakwigendera. Yavuze ko bishoboka ko abantu binjiye mu nzu bakahihisha yakwinjira mu cyumba bakamugirira nabi.

Ati “ Hashize igihe kinini hakinguye abantu bazi ko arimo mu cyumba , nyuma biza kumenyekana ko yaba yishwe.”

Yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe bafitanye ikibazo gusa akaba akeka ko ari amashyari yaba yabiteye kubera intera yari amaze kugeraho.

Umuturage utifuje gutangaza amazina ye, yatangarije Umuryango ko ari ibintu bibabaje kubona abantu bagambirira ibintu nk’iyo bakagikora ariko na we avuga ko nyakwigendera yari umuntu ubana neza n’abandi ku buryo ibyabaye ari ubugome utamenya icyabuteye.

Yagize ati “ Biteye ubwoba kandi ntibyumvikana ukuntu umuntu apfa kuriya kandi nta kibi twari tumuziho pe.”

Umunyamabangwa nshingwabikorwa w’umurege wa Kamabuye Murenzi Jean Marie Vianney, yatangarije UMURYANGO ko inzego z’umutekano zikiri gukurikirana ngo hamenyekane ababikoze.

Yavuze ko ibyabaye byakwitwa ubugome kuko nyakwigendera bamukubise ikintu mu mutwe banamuziritse kandi ntibagire icyo batwara kandi yari afite butike yararagamo.

Yagize ati “ Ntitwavuga ko hari uwo barwanye kuko uko biri kose ntiyiziritse, ahubwo ni ubugome bugambiriwe”

Yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage kubahiriza uburengenzira bwa muntu, kwirinda amakimbirane no kugirirana amashyari ariko kandi banasaba abantu bafite aho bakeka ikibazo hose gutanga amakuru.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ku wa 4 Ukwakira 2018, umukobwa utaramenyekanye umwirondoro yasanzwe yishwe akebwe ijosi, no ku wa 16 uku kwezi undi musaza yapfuye yishwe n’umwana we, ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Ibitekerezo

  • Mushatse mwakanguka.Kuki ibi bintu bifite intera idasanzwe muri iyi minsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa