skol
fortebet

Bugesera: Ahahoze Intaragahanga hiciwe umuntu akebwe ijosi

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu murenge wa Kamabuye , umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 utaramenyekana umwirondoro yasanzwe yishwe bikekwa ko yaba yakebwe ijosi , kuko umurambo we wari kumwe n’icyuma gisize amaraso.
Byabereye mu murenge wa Kamabuye ,Akagari ka Kampeka umudugudu wa Byimana , uvuye ku isantere y’ubucuruzi ya Kamabuye utangiye igice cy’ishyamba rya Gako. Umurambo wa Nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ukwakira 2018.
Umuturage witwa Munezero Pacifique, umwe mu bantu babonye umurambo wa (...)

Sponsored Ad

Mu murenge wa Kamabuye , umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 utaramenyekana umwirondoro yasanzwe yishwe bikekwa ko yaba yakebwe ijosi , kuko umurambo we wari kumwe n’icyuma gisize amaraso.

Byabereye mu murenge wa Kamabuye ,Akagari ka Kampeka umudugudu wa Byimana , uvuye ku isantere y’ubucuruzi ya Kamabuye utangiye igice cy’ishyamba rya Gako. Umurambo wa Nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ukwakira 2018.

Umuturage witwa Munezero Pacifique, umwe mu bantu babonye umurambo wa nyakwigendera ari mu kazi ko gutwara abagenzi yatangaje ko uyu muntu yishwe.

Munezero yavuze ko basanzwe iruhande rw’ umurambo wa nyakwigendera hari icyuma kiriho amaraso ariho bahera bavuga ko uyu mukobwa yaba yishwe akebwe ijosi. Aba baturage bahise babimenyesha ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze.

Umwe mu bagenzi utifuje ko amazina ye atangazwa yatangarije Umuryango ko n’ubundi ari ahantu hateye ubwoba kuko nta bantu bahatuye ku buryo kuhaca umuntu ari umwe no ku manywa biba biteye ubwoba, kandi ko kuva kera hahoze ari indiri y’amabandi yari azwi n’intaragahanga gusa ubu akaba atari akihaba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umusigire w’ Umurenge wa Kamabuye Mukarumanzi Epiphanie yavuze ko ayo makuru bayamenye gusa avuga ko bakirimo gukora iperereza ry’ibanze nta byinshi yahita abivugaho.

Yagize ati “ Biracyagoye kuko ubu turi hafi y’aho byabereye ariko ubu ntacyo nahita mbivugaho turacyakora iperereza”

Uyu muhanda kuko uca mu gice kinini cy’ishyamba wakunze kugaragaramo urugomo , ku buryo nta muntu upfa kuwucamo wenyine. Mu bihe binyuranye hajyaga hapfira abantu gusa ntibyari biherutse.

Ibitekerezo

  • Inkuru ibabaje cyane.Birashoboka cyane ko abantu bamwishe babanje kumurongora ku ngufu.Bisigaye byeze kumva abakobwa bakiri bato bishwe,akenshi babanje kubarongora.Sex izatuma millions nyinshi z’abantu Babura ubuzima bw’iteka.

    nukuri turabizi ko aho kamabuye nta muhutu ugira ijambo nubu abagabo ba akagari ka burenge barafunze ntacyo bakoze !!

    nukuri turabizi ko aho kamabuye nta muhutu ugira ijambo nubu abagabo ba akagari ka burenge barafunze ntacyo bakoze !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa