skol
fortebet

Burera: Umugabo yishe umugore we, nawe ariyahura basiga uruhinja rw’ amezi abiri

Yanditswe: Friday 01, Dec 2017

Sponsored Ad

Makuza Jean de la Paix wari ufite imyaka 28 y’ amavuko yishe umugore we Uwimana Marceline ku mwanya y’ ihangu bapfa ikintu kitamenyekanye nawe ahita yimanika mu mugozi arapfa.
Byabereye mu mudugudu wa Musama, Akagari ka Butare , umurenge wa Cyeru mu karere ka Burera kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017.
Mwishwa wa Makuza, Uwiragiye Jacqueline wari wasuye uyu muryango niwe watangaje aya makuru. Uyu mukobwa w’ imyaka icyenda y’ amavuko wari uhetse umwana w’ amezi abiri wa ba nyakwigendera ku (...)

Sponsored Ad

Makuza Jean de la Paix wari ufite imyaka 28 y’ amavuko yishe umugore we Uwimana Marceline ku mwanya y’ ihangu bapfa ikintu kitamenyekanye nawe ahita yimanika mu mugozi arapfa.

Byabereye mu mudugudu wa Musama, Akagari ka Butare , umurenge wa Cyeru mu karere ka Burera kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017.

Mwishwa wa Makuza, Uwiragiye Jacqueline wari wasuye uyu muryango niwe watangaje aya makuru. Uyu mukobwa w’ imyaka icyenda y’ amavuko wari uhetse umwana w’ amezi abiri wa ba nyakwigendera ku saa ba z’ amanywa ubwo ibi byabaga yavuze ko yumvise barimo kurwanira mu nzu ,agatabaza abaturanyi bahagera bagasanga bombi bamaze gushiramo umwuka.

Amakuru aguva ko Makuza yateye icyuma umugore we ku ijosi no mu gatuza yabona amwishe nawe agahita yiyahura akoresheje umugozi.

Nta wabashije kumenya icyo Makuza yapfuye n’ umugore we wari ufite imyaka 32 y’ amavuko. Abaturanyi babo bavuga ko bari babanye neza.

Abayobozi batandukanye barimo abashinzwe umutekano n’ umuyobozi w’ Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Habyarimana Jean Baptiste bagarije abaturanyi ba Makuza n’ abo muryango wabo babasaba kujya birinda amakimbirane yo mu ngo kuko ahanini ariyo aba itandaro zo kwicana.

Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera gukorerwa isuzuma.

Ibitekerezo

  • Umuti si uwo kwica hari ibibazo mwagana ubutabera.uwo mwanzuro yafashe uwomugabo ni uwakibwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa