Centrefrique: Abapolisi 140 boherejwe mu butumwa bw’amahoro

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 2 December 2017 Yasuwe: 531

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yohereje itsinda ry’abapolisi 140 bayo mu gihugu cya Centrefrique, bakaba basimbuyeyo bagenzi babo, iri tsinda rikaba risa n’irisoje abapolisi b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye mu mpera z’uyu mwaka.

Iri tsinda ryagiye riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari, rishinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bo muri iki gihugu (Protection and Support Unit -PSU) rikaba risimbuye irindi ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga.

Iki gikorwa cyo kohereza no kwakira no gusezera abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga ubutumwa b’amahoro muri Centrafrique, basezereweho kandi bakirwa na Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, akaba yasabye abagiye gukorana umurava , anifuriza ikaze abagarutse mu rwababyaye.

Mu kwakira abari batahutse yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda irabashimira uko mwakoze akazi kanyu kandi kacu mu gihe cy’umwaka mumaze mutari kumwe n’imiryango yanyu, ariko mumenye ko akazi gakomeje kuko Polisi y’u Rwanda ihora iharanira icyateza abanyarwanda imbere.”

ACP Rugwizangoga yavuze ko icyatumye basoza inshingano zabo neza aho bari, ari Disipuline, gukorera hamwe n’ubunyamwuga buranga Polisi y’u Rwanda, ibi bikaba byaranabahesheje imidari mu ruhando rw’amahanga.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Aho twari turi, twahagarariye igihugu cyacu neza kuko twacunze umutekano w’abanyacyubahiro batandukanye baba abo mu gihugu n’ab’umuryango w’abibumbye, no guherekeza amafaranga avuye kuri Banki nkuru y’igihugu no kuyageza ku bigo bitandukanye.”

Yakomeje avuga ati:”Twishimiye ko tugarutse mu rugo amahoro, kandi turangije akazi igihugu cyadutumye neza,bikaba byaraduhesheje ishema mu ruhando mpuzamahanga kuko twashimiwe ikinyabupfura, ubwitonzi, ubunyamwuga n’umurava byaturanze bigaragazwa n’imidari batwambitse.”

Yavuze kandi ko muri Centrafrique aho bari, bakoze akabo kabo neza, n’ubwo hafi ya buri muturage aba yitwaje intwaro, ariko ibyo bakaba bari babyiteguye kuko babyishijwe mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, bakaba bari bafite amabwirizwa bahawe na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

KIGALI:Havumbuwe umuvugabutumwa wari warafungiye abakobwa 2 mu rugo rwe...

Umugabo witwa Dushimimana Theodore wiyita umuvugabutumwa yatawe muri yombi...
18 October 2018 Yasuwe: 3425 0

Nyaruguru: Filime z’ imibonano mpuzabitsina zirimo guteza amakimbirane mu...

Abashakanye bo mu Karere ka Nyaruguru batangaza ko filime z’urukozasoni...
16 October 2018 Yasuwe: 2206 1

Bugesera : Umurwayi wo mu mutwe yishe se umubyara amutemaguye

Mu murenge wa Kamabuye umusaza witwa Munyankumburwa Emmanuel, w’imyaka 66,...
16 October 2018 Yasuwe: 1077 0

Iburengerazuba: Polisi yafashe abakekwaho kunyereza arenga miliyoni 3Frw...

Polisi mu Burengerazuba yakoze umukwabu wo gufata abacuruzi babiri bakomoka...
15 October 2018 Yasuwe: 304 1

Visi Perezida w’ Ishyaka rya Victoire Ingabire yatorotse gereza

Umuyobozi wungirije w’ ishyaka FDU inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda...
8 October 2018 Yasuwe: 6892 2

Bugesera: Ahahoze Intaragahanga hiciwe umuntu akebwe ijosi

Mu murenge wa Kamabuye , umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 utaramenyekana...
4 October 2018 Yasuwe: 1853 1