skol
fortebet

CHUB harwariye umugabo wakubiswe akekwaho gusambanya umugore w’ abandi

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2017

Sponsored Ad

Umugabo wo mu Kagari ka Matyazo, umurenge wa Ngoma muri Huye arwariye mu bitaro bya CHUB nyuma yo gukubitwa bikomeye na mugenzi we amushinja kumusambanyiriza umugore.
Abaturage batabaye uwo mugabo wakubiswe bavuze ko yagiye mu rugo rw’abandi nk’ugiye kugama imvura ariko nyir’urugo atashye aramuhondagura avuga ko amusanze mu cyumba cye aryamanye n’umugore we, ndetse bemeza ko n’uwo mugore yirukanse yambaye ubusa kuri ubu akaba yaburiwe irengero.
Umwe mu baturanyi b’urwo rugo yagize ati (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo mu Kagari ka Matyazo, umurenge wa Ngoma muri Huye arwariye mu bitaro bya CHUB nyuma yo gukubitwa bikomeye na mugenzi we amushinja kumusambanyiriza umugore.

Abaturage batabaye uwo mugabo wakubiswe bavuze ko yagiye mu rugo rw’abandi nk’ugiye kugama imvura ariko nyir’urugo atashye aramuhondagura avuga ko amusanze mu cyumba cye aryamanye n’umugore we, ndetse bemeza ko n’uwo mugore yirukanse yambaye ubusa kuri ubu akaba yaburiwe irengero.

Umwe mu baturanyi b’urwo rugo yagize ati “Twumvise induru tuza dutabaye tuhageze dusanga uwo mugabo yamuhingishije ipiki amukomeretsa mu mutwe n’ibindi bice byinshi by’umubiri avuga ko amusanze mu cyumba cye asambana n’umugore we. Uwo mugore we twasanze amaze kwirukanka kandi ngo yirukanse yambaye ubusa, njyewe nasanze yahunze ntabwo namubonye (umugore).”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise itabara uwakomerekejwe imujyana mu bitaro naho uwamukubise atabwa muri yombi.

Yagize ati “Yamukomerekeje cyane mu mutwe no ku maguru ubu ari kuvurirwa ku bitaro bya CHUB bigaragara ko yamubabaje. Uwo wamukubise we arafunzwe kuko akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mugenzi we ashinja ko yasanze asambana n’umugore. Uwo mugore we na n’ubu yaburiwe irengero ariko amakuru dufite ni uko n’ubundi yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugabo we.”

Inkuru ya Igihe ikomeza ivuga ko polisi yavuze ko ikomeje iperereza ngo hamenyekane niba koko ibyo avuga ko yasanze bamusambanyiriza umugore ari ukuri.

IP Kayigi yakomeje asaba abashakanye kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ahanini ariyo abyara ibyaha nk’ibyo, akabishingira ku kuba hari amakuru polisi ifite avuga ko muri urwo rugo umugabo atumvikanaga neza n’umugore we bikaba byaba n’intandaro yo kumushinja kumuca inyuma.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUB bwavuze ko uwo murwayi ari gukurikiranwa n’abaganga hakaba hari icyizere ko ashobora gukira n’ubwo yakomeretse cyane.

Mu minsi ishize mu Karere ka Huye bwo haeruka kuvugwa umugabo wari uzize ubusambanyi aho yabuze amafaranga yo kwishyura indaya bararwana imukomeretsa igitsina ikoresheje urwembe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa