skol
fortebet

Col.Rugema wari umaze amezi 3 ku buyobozi bwa RUD URUNANA yishwe

Yanditswe: Friday 23, Oct 2020

Sponsored Ad

Col Rugema Emmanuel wari mu buyobozi bw’umutwe wa RUD Urunana, biravugwa ko yishwe nyuma y’iminsi mike uyu mutwe uvugwamo uruntu runtu.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha IGIHE aremeza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira, Col Rugema Emmanuel wari umuyobozi w’umutwe wa RUD Urunana urwanira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishwe.

Birakekwa ko Col Rugema yishwe n’abasirikare ba RUD Urunana ku kagambane k’abandi bayobozi bo muri uwo mutwe batamwiyumvamo barimo Col Faida na Capt Gavana.

Uyu mutwe umaze iminsi urimo amakimbirane ashingiye ku buyobozi ndetse n’amoko. Amakimbirane yatangiye muri Kanama uyu mwaka ubwo Col Mpiranya Leo Cyprien wiyitaga Kagoma yicwaga. Byatangiye guhwihwiswa ko yaba yishwe agambaniwe na Col Rugema na we washakaga kuyobora uyu mutwe.

Bivugwa ko ubwo Col Mpiranya yari amaze gufata ubuyobozi bw’uyu mutwe, wahise ucikamo kabiri kuko hari uruhande rw’abantu batamwishimiraga nk’umuyobozi mushya.

Bamwe ngo bashakaga ko Col Rugema ariwe uba umuyobozi dore ko yari aziranye neza n’ubuyobozi bwa Uganda n’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, ari naho haturutse ukutumvikana hagati y’aba bombi, buri wese agashaka kwica mugenzi we.

Nyuma y’urupfu rwe, Rugema koko yahise ahabwa umwanya wo kuyobora RUD Urunana.

Rugema ni umwe mu barwanyi ba RUD Urunana bumvwaga cyane na Leta ya Uganda ndetse iri zina ryakunze kugaruka kenshi mu byo u Rwanda rushinja Uganda byo gufatanya n’imitwe ishaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Tariki 2 Gashyantare 2020, ubwo hagabaga inama ya komisiyo ihuriweho y’ibihugu bine bigamije kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, habaye inama y’iminsi ibiri ya RNC na RUD Urunana yabereye i Mbarara.

Iyo nama yitabiriwe n’abarimo Capt Nshimiye uzwi nka Governor, Col Rugema Emmanuel na Col Sam ba RUD Urunana, mu gihe Lt Frank Mushayija watorotse igisirikare, Major Ntare, Capt Frank Mugisha uzwi nka Sunday, JMV Turabumukiza na Major Robert Higiro baari uhagarariye RNC.

Icyo gihe Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwohereje imodoka zafashe Col Rugema n’itsinda rye bava i Kisoro bajya i Mbarara mu nama.

Intego z’iyo nama kwari ugucura imigambi yo kurema umutwe uhuriweho na RUD na RNC no gukomeza ibikorwa by’icengezamatwara.

Col Rugema Emmanuel yavutse mu 1970, avukira muri Uganda aho yari impunzi. Yabaye mu ngabo za RPA zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu. Mu 2004 yatorotse igisirikare cy’u Rwanda, ajya muri RUD Urunana.

Yakoze imirimo itandukanye muri RUD Urunana mbere yo kuyiyobora nko kuba umugaba mukuru wungirije, gushingwa umutungo no gukora ibya politiki.

Rugema ni umwe mu bayobozi ba RUD Urunana bakomeje gupfa urusorongo nyuma y’abandi barimo Gen Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Jean Michel Africa, wishwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gitero gikomeye zagabye mu gace ka Binza hafi y’umupaka w’iki gihugu na Uganda mu mpera z’umwaka ushize na Col Mpiranya Leo Cyprien alias Kagoma.

Umutwe wa RUD-Urunana ni wo wagize uruhare mu bitero byagabwe mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru bigahitana ubuzima bw’abaturage 14. Abarwanyi bawo 19 bishwe n’ingabo z’u Rwanda, batanu bafatwa mpiri. Bane bacitse bakabasha kurokoka, Ingabo za Uganda zabakiriye mu karere ka Kisoro, hafi y’umupaka.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa