Emmanuel Kamanzi uyobora EDCL ari mu maboko ya polisi

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 4 September 2017 Yasuwe: 823

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko ifunze Emmanuel Kamanzi wari umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu, Energy Utility Corporation Limited (EDCL).

Uyu muyobozi yatawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki 2 Nzeli 2017, akurikiranyweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Ashinjwa gutanga isoko ry’ ibikoresho by’amashanyarazi (10 defective transformers and 400 electric poles) by’agaciro ka USD 45000 na USD 280000 buri bikoresho.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko Kamanzi yafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki yo kutihanganira ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, biri mu bibangamira iterambere ry’igihugu n’imibereho y’abaturage.

Emmanuel Kamanzi anashinjwa icyaha cyo kurigisa umutungo gihanwa n’ingingo ya 325 iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.


Kamanzi Emmanuel uyobora EDCL.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impanuka ebyiri nizo zabaye muri Tour du Rwanda 2017

Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abakoresha umuhanda...
20 November 2017 Yasuwe: 313 0

Sudani:Ingabo z’u Rwanda muri UNAMID zashyikirije abanyadarefuru ishuri...

Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT50) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu...
20 November 2017 Yasuwe: 347 0

Kigali: Umushoferi yafungiwe gusuzugura abagenzi

Umushoferi witwa Ndereyimana Emmanuel uzwi ku izina rya Manudi afungiye...
20 November 2017 Yasuwe: 730 0

U Rwanda rwohereje abajya mu myitozo ihuje Ingabo z’Akarere muri...

Umutwe ugizwe n’abantu 95 bagizwe n’ingabo z’u Rwanda, Police n’abasivile nibo...
18 November 2017 Yasuwe: 443 2

Kigali: Polisi yafashe umugabo n’umugore biyitaga umupolisi

Ku wa kane tariki 16 Ugushyingo uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yaburijemo...
18 November 2017 Yasuwe: 1587 0

Kigali: Umusekirite wa ISCO wari mu gikundi cy’abajura yarashe mugenzi...

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017 nibwo mu...
16 November 2017 Yasuwe: 3424 0