skol
fortebet

Evode Imena wari ugiye kumara umwaka akurikiranyweho ibyaha yagizwe umwere

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.
Evode Imena washinjwaga ibyaha birimo itonesha mu itangwa ry’amasoko.
Imena watawe muri yombi muri Mutarama 2017 akaza gufungurwa by’agateganyo muri Gashyantare, kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2017 nibwo urukiko rwasomye umwanzuro ku byaha yashinjwaga. Yashinjwaga ko yatonesheje sosiyete yitwa Mwashamba Mining Ltd ayiha uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.

Evode Imena washinjwaga ibyaha birimo itonesha mu itangwa ry’amasoko.

Imena watawe muri yombi muri Mutarama 2017 akaza gufungurwa by’agateganyo muri Gashyantare, kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2017 nibwo urukiko rwasomye umwanzuro ku byaha yashinjwaga.
Yashinjwaga ko yatonesheje sosiyete yitwa Mwashamba Mining Ltd ayiha uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro akarwima iyitwa Nyaruguru Mining; akanirengagiza icyemezo cyari cyafashwe n’Akanama ka Minisiteri gashinzwe gusuzuma abahabwa impushya zo gucukura.

Urukiko rwavuze ko rwasanze nta bimenyetso byerekana ko Imena yatanze urwo ruhushya hashingiwe ku itonesha, ubucuti cyangwa icyenewabo. Rwavuze ko icyemezo yagiye afata yerekanaga impamvu, nta rwango yari afitiye iyacyimwe.
Urukiko rwahise rutangaza ko Imena Evode nta cyaha kimurangwaho, bityo ko adashobora gufungwa imyaka irindwi yasabirwaga n’ubushinjacyaha cyangwa ngo yishyure sosiyete Nyaruguru Mining Limited indishyi ya miliyoni 686 Frw yasabaga.

Urukiko rwavuze ko Imena nta hantu na hamwe yigeze agira ubushake bwo gukora icyaha, rugenda rurondora amabaruwa yandikiraga uwasabaga uruhushya ko atarukwiye, n’impamvu atarukwiye.

Urukiko rwanavuze ko Mwashamba Mining Ltd yahawe uruhushya, yakurikije inzira zose zasabwaga kuko yaranarusabye mu nzego z’ibanze, ikagera no muri Minisiteri.
Ku rundu ruhande, sosiyete ya Nyaruguru Mining yabanje gucukura itabyemerewe ndetse ngo hari n’ibaruwa umuyobozi wayo Ndamage Straton yanditse avuga ko atari azi ko uburyo yacukuragamo amabuye butemewe n’amategeko. Uyu Ndamage yari yaragiranye amasezerano na sosiyete BCK yari yarahawe gucukura muri ako gace, akajya ayicukurira kandi ubusanzwe nabyo byemezwa na Minisitiri.

Urukiko rwemeje ko Imena wari ku rwego rwa Minisitiri yari afite ububasha bwo gutesha agaciro ibyemerewe Nyaruguru Mining Limited, bikozwe n’Akanama ka Minisiteri gashinzwe gusuzuma abahabwa impushya zo gucukura, nyuma yo gusanga hari ibyangombwa bituzuye.

Urukiko rwasomye umwanzuro Imena Evode atari mu rukiko ariko abo mu muryango we n’inshuti basohokanye mu cyumba cy’iburanisha akanyamuneza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa