skol
fortebet

FUSO yafashwe ipakiye inzoga n’ urumogi bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 25

Yanditswe: Friday 21, Apr 2017

Sponsored Ad

Police y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu yerekanye imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yafatiwe mu karere ka Rubavu iva muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ipakiye inzoga zinjiye mu buryo bwa magendu n’urumogi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 25 y’u Rwanda.
Umwe mu bafatanywe ibiyobyabwenge witwa Nizeyimana avuga ko yari amaze imyaka ine mu bucuruzi bwo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda abivanye muri Congo yavuze yabitewe n’ubuzima bugoye yagize amaze gusezererwa mu ngabo z’ u Rwanda. (...)

Sponsored Ad

Police y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu yerekanye imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yafatiwe mu karere ka Rubavu iva muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ipakiye inzoga zinjiye mu buryo bwa magendu n’urumogi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 25 y’u Rwanda.

Umwe mu bafatanywe ibiyobyabwenge witwa Nizeyimana avuga ko yari amaze imyaka ine mu bucuruzi bwo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda abivanye muri Congo yavuze yabitewe n’ubuzima bugoye yagize amaze gusezererwa mu ngabo z’ u Rwanda.

Ati “Njyewe rwose nabikoraga mbizi ko ari icyaha kandi isaha n’isaha nzafatwa kuko bagenzi banjye bamwe twakoranaga bari barafashwe gusa ntakundi nari kubigenza kuko nagombaga gusahaka imibereho.”

Yakomeje avugako amaze gufatwa aribwo yahise yemera ko ibyo yakoraga koko ari icyaha gikomeye.

Nzeyimana avuga ko hari abandi bagenzi be bakoranaga mu karere ka Rubavu n’abandi bari mu mugi wa Kigali aribo yarazaniye ibyafashwe.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Theos Badege yatangaje ko uru rumogi bafashe rugizwe n’udupfunyika ibihumbi 12.

Ati “Ibi bintu byose byafashwe tubifata nk’ibintu byangiza ubuzima bw’abantu kuko abantu bari kuzagezwaho uru rumogi ni ukuvugako izi boulet zose ko ari ibihumbi12 zari kunyobwa n’abantu benshi naho izi magendo z’inzoga iyi zinjira mu buryo bwemewe zari gusora umusoro ugirira igihugu akamaro”

Ibi bintu ngo byinjira bidaciye ku mupaka uzwi ahubwo biciye mu mayira ya ‘panya’ ku mupaka wa Congo n’u Rwanda mu majyaruguru y’Iburengerazuba.

Aba bantu batatu bafashwe baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igifungo kigera ku myaka 10 n’ihazabu igera kuri miriyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, imodoka yabizanye igatezwa cyamunara amafaranga akajya mu isanduku ya Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa