Gabiro: RDF yatangije igikorwa cyo gusenya intwaro zingana na toni 130(Amafoto)

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 27 November 2017 Yasuwe: 711

Gatsibo-Intara y’Iburasirazuba mu Kigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikare cya Gabiro, kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2017 hatangirije igikorwa kigomba kumara iminsi umunani cyo gusenya intwaro zishaje.

Iki gikorwa kirakorwa mu rwego rwo kwirinda impanuka izi ntwaro zishobora guteza ku bataruge ndetse haniringwa n’ibibazo by’umutekano muke.Intwaro zirimo gusenywa zirimo amasasu ashaje, za mine n’ibindi biturika byarengeje igihe.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’intambara yo kubuhora igihugu nibwo zimwe muri izi ntwaro zagiye zinyanyagira ahantu hatandukanye mu gihugu.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Jacques Musemakweli yavuze ko iki gikorwa cyo gusenya toni 130 z’intwaro zishaje ari bimwe mu byerekana ubushake bw’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa amasezerano u Rwanda rwashyiriyeho umukono muri Kenya agamije kurwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse muri aka karere anasaba ibindi bihugu kugera ikirenge mucy’u Rwanda.

Agira ati “Uku guturitsa mu ruhame izi toni 130 z’intwaro zarengeje igihe, birerekana ubushake bw’u Rwanda muri uru rugamba.”

Theoneste Mutsindashyaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’Akarere urwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse (RECSA) yatangaje ko kugeza ubu ¼ cy’intwaro arizo Leta zigize isi zitunze mu gihe ¾ byo biri mu baturage kikaba ikibazo gihangayikishije isi muri rusange.

Yagize ati “Iyo ibisasu babiguze, hari ibigeraho bikarenza igihe cyo gukoreshwa. N’ibyo mwabonye byasenywe ni ibyarengeje igihe, ibindi ni za gerenade zitoragurwa hirya no hino na zo zarengeje igihe, ni amasasu ashaje, ni igikorwa kigomba guhora gikorwa mu gihugu ngo bitazatera impanuka, bikaba byaturika bikica abantu bigasenya n’ibintu.”

Ni ku nshuro ya gatandatu iki gikorwa kiba.umwaka ushize haraturikijwe toni zigera kuri 55.
REBA AMAFOTO:










Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege...

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ibyabaye kuri uyu wa Kane bigomba gusiga...
23 February 2018 Yasuwe: 4092 4

Impunzi eshanu z’ Abanyekongo zapfiriye mu myigaragambyo mu Rwanda

Igikorwa cyo guhoshya imyigaragambyo y’ impunzi z’ Abanyekongo yari imaze...
23 February 2018 Yasuwe: 3027 0

Nyabugogo: Ikamyo yacitse kontineri abamotari bakizwa n’ amaguru moto...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, Nyabugogo...
21 February 2018 Yasuwe: 5964 0

Impunzi z’ Abanye- Congo zasohotse inkambi zirigaragambya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 impunzi...
21 February 2018 Yasuwe: 2043 0

EAC: Abasirikare b’inzobere mu buvuzi biyemeje kunoza ireme ry’ubuvuzi

Abasirikare b’inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika...
20 February 2018 Yasuwe: 468 0

Amajyepfo:Babiri bafatanwe ibikoresho byo mu nzu bibye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyamagabe na Huye yataye muri yombi...
17 February 2018 Yasuwe: 726 0