skol
fortebet

Gakenke: Umugabo baheruka ajya gufata amafaranga bongeye kumubona yapfuye

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa NIYONZIMA Jean Pierre bamusanze mu mugezi wa Gaseke uherereye mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke ari mu mufuka yapfuye.

Sponsored Ad

Amakuru atangwa n’abaturanyi n’abo mu muryango we, avuga ko uyu NIYONZIMA Pierre wasanzwe mu mazi yamaze gupfa bamuherukaga ku wa Kabiri ubwo yavaga mu rugo agiye gufata amafaranga agera ku bihumbi 250 yari yasaguriwe ku cyamunara yari aherutse guterezwa.

Niyonzima yavuye gufata ayo mafaranga ahitira mu kabari k’ahitwa muri Gaseke katari kure y’aho yari asanzwe atuye. Bikekwa ko yishwe avuye muri ako kabari.

NSABIMANA Samuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Rumbi uyu nyakwigendera yari atuyemo yemeza ko mu bimenyetso bigaragarira amaso ari uko uyu nyakwigendera yishwe kuko bamusanze azirikiye mu mufuka ndetse.

NSABIMANA avuga ko uwamuroshye Niyonzima yamushyizeho ibuye kugira ngo yibire hasi mu mazi.

Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu atari we muntu wa mbere uhiciwe muri ubu buryo, ahubwo ngo bisa nk’ibintu bimaze kuhaba akamenyero kuko ngo mu myaka itatu ishize muri aka gace hamaze kwicirwa abantu batanu muri ubu buryo, ari na byo baheraho basaba inzego z’umutekano ko zahitaho by’umwihariko.

Babwiye TV1 ko ubwicanyi muri aka gace burimo gufata indi ntera kuko Niyibizi yishwe, hakaba hari n’ umukobwa bishe bashyize mu igunira nk’ uko Niyonzima yishwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rusasa, RUHASHYA Charles ntiyemenya n’ abaturage bavuga ko ubwicanyi bumaze kuba akamenyero muri aka gace kuko avuga ko mu myaka itatu amaze ayobora uyu murenge ari ubwa mbere bibaye.

Yagize ati “Mu myaka 3 irengaho nk’ ukwezi mpamaze ni ubwa mbere habaye ubwicanyi bukoranywe ubugome. Wasanga byarabaye nko mu myaka 5, 6 kubera ko ari iby’ umuntu yitangariza akagira ngo ni nko mu myaka 3”

Abaturage basaba ko habaho amasaha y’ utubari kuko ngo Gaseke bageza saa sita bagipima bikaba byaba itandaro y’ ubwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa