skol
fortebet

Gasabo: Imvubu yari imereye nabi imyaka y’abaturage yarashwe irapfa

Yanditswe: Sunday 08, Mar 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bwatangaje ko Imvubu yari imaze iminsi iteza umutekano muke muri uyu murenge no mu wa Masaka bihana imbibi, yarashwe n’inzego z’umutekano irapfa.

Sponsored Ad

Iyi mvubu yari igiye gukenesha aba baturage kubera ukuntu yahukaga mu myaka yabo ikabonera,yarashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nduwayezu Alfred, yabwiye iki kinyamakuru ko iyi mvubu yarashwe, bityo abaturage yari iteye inkeke bakwiye gutekana.

Ati “Ahagana saa 01h45, inzego zibishinzwe zarashe iyi nyamanswa yari imaze iminsi ihangayikishije abaturage; ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujya kuyijugunya mu buryo bwatanzweho umurongo n’inzego zose bireba.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakeka ko ishobora kuba yaraturutse muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ikagera muri Gasabo kubera umuvu w’imvura imaze iminsi igwa cyane.

Nubwo abaturage bari bazi ko imyaka yabo yangizwa n’abantu,inzego zishinzwe umutekano zaje kuvumbura ko ari iyi mvubu ziyica itaragira uwo ihitana.

Ibitekerezo

  • ese ntabundi buryo bwashyirwaho bwo kuzikumira hatabayeho kuzirasa? kuko nazo zifite akamaro gakomeye mu gukurura ba mukerarugendo.

    Amasasu yanyayo kweli? Kuki batayisinziriza bakayisubiza aho yaturutse koko? Birababaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa