skol
fortebet

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu 19 mu kabari bari kunywa inzoga

Yanditswe: Friday 04, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yafatiye mu kabari abantu 19 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo kunywa inzoga. Ni akabari kitwa Umunara gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango.

Sponsored Ad

Aba bantu bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri ku bufatanye n’Inzego z’Ibanze.

Aba bantu uko ari 19 bafashwe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bari bamaze kubabona barimo kunywa inzoga.

Ubusanzwe aka kabari nyirako avuga ko yari amaze iminsi yaragahinduye restaurant kuko yari abizi neza ko utubari tutemewe, yemera ko yarenze ku mabwiriza agenga restaurant ahubwo ahahindura akabari bitemewe.

Ati “Nari maze iminsi narashyizeho ibyapa bigaragaza ko ncuruza restaurant gusa, abantu bakaza bagafata icyo kurya n’ibinyobwa bidasembuye. Nimugoroba narenze ku mabwiriza ya Leta mpa abakiliya inzoga, abayobozi babafatiye mu cyuho barimo kuzinywa.”

Akomeza avuga ko yemera amakosa yakoze ndetse akayasabira imbabazi anakangurira abaturage muri rusange ndetse n’abandi bacuruzi bakoresha amayeri nk’aye kubicikaho.

Ati “Nk’uko abayobozi bahora babidukangurira, iyo abantu bamaze gusinda batangira gusabana bakarenga ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19, bakegerana bagakoranaho, intera hagati y’umuntu n’undi ntiyubahirizwe, amasaha yo kugera mu ngo zabo ntibayubahirize, uwari wambaye agapfukamunwa ntiyongere kukambara n’ibindi.”

“Icyo nakangurira abacuruzi bagenzi banjye cyangwa n’abanyarwanda muri rusange ni uko icyorezo kikiriho kandi kirimo kwica abantu niyo mpamvu tugomba gukurikiza amabwiriza yose Leta itanga yo kukirinda.”

Umwe mu bafatiwe mu kabari yavuze ko yemera amakosa yakoze agasaba abantu kwirinda gucungana n’inzego z’umutekano ahubwo bakamenya ko aribo ubwabo bafite inshingano zo kurwanya Coronavirus.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yavuze ko atari ubwa mbere nyiri aka kabari afatirwa mu makosa yo gucuruza inzoga mu cyo yise restaurant.

Ati “Uyu muntu aratanga amande yo kurenga ku mabwiriza ya Leta ariko si ibyo gusa iriya restaurant ye turayifunga. Ni ku nshuro ya kabiri yari afashwe ariko yanze gukosora, n’abari bafatiwe mu kabari ke nabo baracibwa amande.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yongeye gukangurira abaturarwanda ko icyorezo kigihari kandi kirimo guhita ubuzima bw’abantu bityo bakaba bagomba kubahiriza ingamba zo kukirinda ariko uwo bizananira azajya agerwaho n’ingaruka z’ako kanya.

Amabwiriza y’Umujyi wa Kigali yo ku wa 31 Kanama 2020 yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, avuga ko nyiri ubucuruzi cyangwa nyiri urugo uzafatwa yafunguye ahasanzwe akabari, akabari muri hoteli, akabari ko muri restaurant, muri butike, super market, mu ngo n’ahandi hose hahinduwe akabari azajya yishyura amande angana n’ibihumbi 150 Frw, gufungirwa ibikorwa yari asanzwe yemerewe mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atatu, akazafungurirwa ari uko amaze kwerekana ingamba yafashe zo kwirinda icyorezo cya COVID-1.

Ni mu gihe umuntu uzajya afatirwa muri ako kabari azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25. Anashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa